“IGITONDO CY’ISUKU” IGISUBIZO KIRAMBYE MU GUKEMURA IKIBAZO CY’ISUKU NKE MU NTARA Y’AMAJYEPFO
Ubukangurambaga bugamije guhangana n’ikibazo cy’isuku nke, bwiswe “igitondo cy’isuku” bwatangijwe mu Ntara yose y’Amajyepfo, kuri uyu wa kabiri tariki ya 22 Gashyantare 2022, ahakozwe ibikorwa bitandukanye birimo, kurimbisha imihanda no kuyirinda, gutema ibihuru n’ibindi bigunda, gutera ubusitani, gukata ibyatsi, gusibura za ruhurura zitwara amazi n’ibindi,
Ku rwego rw’Intara byatangijwe na Giverineri Kayitesi Alice, ari kumwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara Bwana Busabizwa Parfait, Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme n’abayobozi b’ingabo na Polisi ku rwego rw’Intara n’Akarere, ahakozwe imirimo itandukanye mu Murenge wa Busasamana ahazwi nka centre yo kwa Mpyisi.
Nyuma y’imirimo yo gutema ibihuru, gukora ubusitani, gukura ku muhanda utuzu twacururizwagamo tutagikorerwamo (containers), Guverineri Kayitesi Alice yavuze ko ubu bukangurambaga bugamije guhangana n’ikibazo cy’umwanda asaba abari aho bose gushyira imbaraga mu guharanira isuku bahereye kuri bo ubwabo, mu ngo zabo, mu nsisiro, ahatangirwa serivise, mu bigo bitandukanye harimo no mu mashuri, amavuriro, n’ahacururizwa ibintu bitandukanye.

Yagize ati, “turasabwa kugira isuku umuco, bikaba ibintu bihoraho kandi abantu ntibategereze kwibutswa, umuntu akumva ko ari inshingano ze guharanira ko we ku giti cye, abana be, aho aba, aho akorera ndetse n’ibyo akoresha biba bisukuye, ibi bikazaturinda ingaruka nyinshi zirimo n’indwara ziterwa n’umwanda. Ntibikwiye ko umuntu ajya guhaha muri butike agasanga amakara avanze n’ibindi biribwa, kandi dufatanyije ibi byose byacika burundu”
Yongeyeho ko iki gikorwa cy’igitondo cy’isuku, kizajya kiba buri wa kabiri kuva saa kumi n’ebyiri n’igice kugeza saa mbiri z’igitondo, aboneraho gushimira abitabiriye iyi gahunda ari benshi, abasaba gukomeza izo mbaraga n’umurava bimakaza isuku mu byo bakora byose, anasaba ko ibijyanye n’isuku bahera ku bana babo babibatoza, kugira ngo ikomeze ibe umuco.

Abaturage bitabiriye igitondo cy’isuku bagaragaje akanyamuneza banashima ubuyobozi bwatekereje kuri iki gikorwa, bavuga ko bizunganira umuganda usanzwe ari ngarukakwezi, bavuga ko isuku bagiye gukomeza kuyimakaza no kuyitoza abandi bahereye ku bana babo, bizeza ubuyobozi kutazabutenguha muri uru rugendo rwo guhangana n’ikibazo cy’umwanda.
Mu Turere twose tugize Intara naho ubu bukangurambaga buzajya bukorwa buri wa kabiri kuva saa kumi n’ebyiri n’igice kugeza saa mbiri z’igitondo, kugira ngo abaturage na bo bakomeze gahunda zabo zindi zijyanye n’iterambere ry’imibereho myiza yabo.