Igikorwa cyo Kwibuka Abayobozi n’Abakozi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ku rwego rw’intara y’amajyepfo
Ku wa 28 Gicurasi 2025, ku cyicaro cy’Intara i Nyanza, habereye igikorwa cyo kwibuka Abayobozi n’Abakozi b’ahahoze ari Perefegitura ya Gitarama, Butare na Gikongoro bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Iki gikorwa cyitabiriwe n’abayobozi bakuru b’Igihugu, barimo Minisitiri Christine Nkulikiyinka na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice.
Igikorwa cyitabiriwe kandi n’abandi bayobozi b’ingeri zitandukanye barimo ba Meya, Perezida wa Ibuka, abayobozi bakuru b’ibitaro by’uturere, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge, ndetse n’urubyiruko rwahagarariwe na Youth Sector Councils.

Mu ijambo rye, Minisitiri Christine Nkulikiyinka wari umushyitsi mukuru yasabye abakozi ba leta gusubiza amaso inyuma, bakareba uko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yateguwe n’ingaruka zayo, kugira ngo bakuramo isomo ryubaka igihugu mu buryo burambye. Yagaragaje ko kwibuka ari inshingano ya buri wese, kandi bikwiye kuba umwanya wo guha agaciro amateka no gukomeza gahunda zo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.
Guverineri Kayitesi Alice na we yagarutse ku kamaro ko gukomeza kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda, anashishikariza urubyiruko gukomeza kwimakaza indangagaciro zo kubaka u Rwanda rushyize imbere amahoro n’iterambere.
Igikorwa cyaranzwe n’ubuhamya bw’abarokotse Jenoside, indirimbo n’icyubahiro cyatanzwe ku bayobozi n’abakozi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Hanashyizwe indabo ku ku ibuye ry’urwibutso ryanditseho amazina y’abishwe muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 mu rwego rwo kubaha icyubahiro.
Iki gikorwa cyashimangiye ko kwibuka ari uburyo bwo gusigasira amateka no gukomeza gufasha imiryango y’ababuze ababo, hanashimangirwa umuhate wo gukomeza kubaka u Rwanda rufite ejo hazaza heza.
