Ifumbire leta yahaye abahinzi izaterwa kuri site z’ubuhinzi buhuje zirenga 900 mu turere 8 twose tw'intara y'amajyepfo
Kuri uyu wa mbere Taliki ya 06 Ugushyingo 2023 Abahinzi bo muri Koperative IABM Makera mu karere ka Muhanga baramukiye mu gikorwa cyo kubagara no gutera ifumbire mu bigori bihinze ku butaka buhuje bungana na hegitari 90. Iki gikorwa cyitabiriwe na Guverineri Alice Kayitesi ari kumwe n'umubuyobozi w'Akarere n'inzego z'Umutekano. Ifumbire mvaruganda yo mu bwoko bwa DAP yatewe yatanzwe na Leta mu rwego rwo gufasha abahinzi kuzamura umusaruro muri iki gihembwe cy'ihinga cya 2024A .

Guverineri Kayitesi yavuze ko mu Ntara y’Amajyepfo iyo fumbire leta yahaye abahinzi ku buntu izaterwa kuri site z’ubuhinzi buhuje burenga 900 mu turere umunani twose. Guverineri Kayitesi avuga ko ari inyunganizi leta yatanze kugira ngo bizamure umusaruro w’ibigori.
Ati”Hari abatarabonye ifumbire yo gutera bakaba bagize amahirwe yo gukoresha ifumbire yo kubagaza ibigori.”
Guverineri Kayitesi avuga ko bitarenze ibyumweru bibiri abahinzi bose bahuje ubutaka bari mu makoperative bazaba bayibagaje.Yasabye abahinzi kudapfusha ubusa amahirwe leta ibaha, ahubwo iyi fumbire ikajyana n’ahantu hose hongerewe ubuso buhingwaho. Mu ntara y’Amajyepfo iyi fumbire yo mu bwoko bwa DAP bazayitera kuri hegitari zisaga 13000

Mu gishanga cya Makera abaturage batera

Guverineri atera ifumbire
