ICYUMWERU CYAHARIWE ISUKU N’UMUTEKANO CYATANGIJWE MU NTARA Y’AMAJYEPFO

Ku nsanganyamatsiko igira iti: "Intara y'Amajyepfo, haranira u Rwanda rukeye, rutoshye kandi rutekanye".Uyu munsi nk'uko byakozwe n'ahandi mu Turere tw'Intara y'Amajyepfo, kuri uyu wa 06 Kanama 2019, Ubuyobozi bw'Intara y'Amajyepfo buhagarariwe na Guverineri, CG Emmanuel K. GASANA, bwifatanyije n'Ubuyobozi bw'Akarere ka Muhanga n'abaturage bako mu gutangiza gahunda y'ubukangurambaga bw'igihe kirekire ku umutekano n'isuku.

Mu ijambo rye, Guverineri, yasabye Abaturage b'Akarere ka Muhanga ibintu bine birimo kubaka umuco w'isuku mu Banyarwanda n'abandi bose barugenda, asaba ko isuku igomba kuba umuco.abibutsa ko u Rwanda rugomba kugira umuturage ufite isuku kandi utekanye, afite amahoro. Yabasabye ko ahantu hose hatangirwa service haba hagomba kurangwa n'isuku n'umutekano. Mu Tubari, muri gare, mu mashuri, mu nsengero, muri centre z'ubucuruzi, mu isoko, n'ahandi hose hahurira abantu ko hakeneye isuku n'umutekano.

Yongeye kubasaba ko bagomba guharanira kuba mu Midugudu itarangwamo icyaha kandi isukuye. Yabasabye kurwanya, gukumira no kwirinda ibiyobyabwenge, inzoga zidasukuye n'ibindi byose bibi bisa gutyo ko bitemewe. Yasoje ashimira Akarere ka Muhanga ku myiteguro myiza inoze yo gutangira campaign yo gutangiza isuku n'umutekano.

Guverineri GASANA, yashimye by'umwihariko Ubuyobozi Bukuru bw'Igihugu cyacu cyane Nyakubahwa Paul KAGAME, Perezida wa Repubulika y'u Rwanda ku cyerekezo cye cy'Igihugu cy'u Rwanda gihora gishakira ibyiza igamije kuzagira imibereho myiza y'Abanyarwanda.

Back