ibyihariye ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Murambi
Ku wa 06 Mata 2024, nibwo Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku burezi, ubumenyi n’umuco, UNESCO, ryashyikirije Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Murambi mu Karere ka Nyamagabe, ikimenyetso kirushyira bidasubirwaho mu Murage w’Isi.
Urwibutso rwa Jenoside rwa Murambi ruruhukiyemo imibiri y’Abatutsi bishwe muri jenoside bagera ku bihumbi i 50, rukagira n’umwihariko wo kuba rugaragaza uruhare rutaziguye rw’amahanga yahagarikiye Jenoside yakorerwaga Abatutsi ,aho ingabo z’Abafaransa zari zarahashyize ibirindiro mu cyiswe ‘Zone turquoise’, zarebereye abicwaga.
Ubusanzwe aha i Murambi hahoze ikigo cy’amashuri cyarimo cyubakwa kitararangira, kikaba cyari ishuri ry’imyuga mu yitwaga ETO(Ecole Technique Officielle. Mu gihe cya Jenoside, abategetsi ba Pereferefigitura ya Gikongoro bahahurije Abatutsi benshi bababeshya ko bagiye kubarinda, ariko ku wa 20 no ku wa 21 Mata 1994 barabatsemba. Mu bihumbi birenga 50 by’abari bahahungiye, harokotse abatageze kuri 40 bonyine.
Umuyobozi Mukuru wa UNESCO, Audrey Azoulay washyikirije iki kimenyetso urwibusto rwa Murambi, yavuze ko bibabaje cyane kuba ahari harimo kubakwa ishuri ngo ritange ubumenyi harahinduwe aho kwicira abantu .Abafite ababo baruhukiye muri uru rwibutso rwa Murambi, bavuze ko ibyabereye i Murambi bikwiye kwigisha Isi, bityo ko ari iby’agaciro kuba rwarashyizwe mu Murage w’Isi, kuko bizatuma amateka yarwo agera kure akanabungwabugwa.
