IBY’IBANZE WAMENYE KU KWISHYURA MITUWELI HASHINGIWE KURI SISITEME IMIBEREHO YASIMBUYE IBYICIRO BY’UBUDEHE
Ku wa, 06 Gicurasi 2025, MINALOC ifatanyije na RSSB hatangije uburyo bushya bwo kwishyura Mituweli, hashingiwe ku makuru ari muri Sisiteme Imibereho, yasimbuye Ibyiciro by’Ubudehe.
Sisiteme Imibereho ni uburyo bw’ikoranabuhanga buhurizwamo amakuru yari mu zindi sisiteme zahozeho. Iyi sisiteme ikomeza kongererwamo amakuru y’abaturage bakomeje kwibaruza, bigatuma serivisi zitangwa hashingiwe ku makuru yizewe.
Amakuru y’urugo ari muri Sisiteme Imibereho agaragaza ishusho y’imibereho y’urwo rugo, ari na yo agenderwaho mu kugena ingano y’abagize umuryango bishyura Mituweli, nk’uko Ibyiciro by’Ubudehe byahoze bigenwa mbere.
Urugo rugomba kuba rubaruye muri Sisiteme Imibereho yasimbuye Ibyiciro by’Ubudehe. Mbere yo kwishyura Mituweli, abagize urugo babanza kugenzura niba urugo rwabo rubaruye muri Sisiteme Imibereho.
Umuturage ashobora gukoresha telefone agakanda *195# kugira ngo amenye niba urugo rwe rubaruye.Niba urugo rutabaruye cyangwa rwanditseho amakuru atuzuye cyangwa yanditse nabi, agomba kugana ibiro by’Akagari atuyemo kugira ngo akosore ayo makuru.
Nyuma yo kwemeza ko urugo rubaruye, rwishyura Mituweli rukoresheje uburyo bwatoranyijwe bwemewe n’inzego z’igihugu, harimo Irembo, MobiCash, SACCO, cyangwa Banki ya Kigali.
Leta yafashe icyemezo cyo guhagarika itangwa rya serivisi hifashishijwe Ibyiciro by’Ubudehe, ishyiraho ubundi buryo bwizewe kandi bwakoreshwa neza kubirusha, ari bwo Sisiteme Imibereho.