ibyaranze inama y'ubukangurambaga ku mikorere y'itangazamakuru n'uburenganzira bwo kubona amakuru hagamijwe kurushaho kwimakaza ihame ry'imiyoborere myiza

 Ku wa 28 Werurwe, 2024 I Nyanza  habereye inama y'ubukangurambaga ku mikorere y'itangazamakuru n'uburenganzira bwo kubona amakuru hagamijwe kurushaho kwimakaza ihame ry'imiyoborere myiza. Iyi nama yatangijwe ku mugaragaro na Guverineri KAYITESI Alice.  iyi nama yateguwe ku bufatanye na Legal Aid Forum ndetse n'Urwego rw'abanyamakuru bigenzura (RMC). yitabiriwe n'Abayobozi b'Uturere, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge n'abanyamakuru batandukanye bakorera mu Ntara y’Amajyepfo.

Mu ijambo rya Guverineri atangiza iyi nama ku mugaragaro, yashimiye abateguye ubu bukangurambaga, avuga ko ari umwanya mwiza wo kuganira, ukwibukiranya amahame n'ubunyamwuga hagati y'ubuyobozi n'itangazamakuru mu rwego rw'imikoranire myiza. Yakomeje agira ati: U Rwanda nk’igihugu kigendera ku mahame ya demokarasi, rwiyemeje kugendera ku mategeko no kubahiriza Uburenganzira n’ubwisanzure bya muntu. Muri ubwo burenganzira n’ubwisanzure, harimo Ubwisanzure bw’itangazamakuru, ubwo kugaragaza ibitekerezo n’ubwo guhabwa amakuru”yasoje asaba abanyamakuru ndetse n’abayobozi gukomeza imikoranire myiza no gukosora ibitagenda ku mpande zombi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urwego rw’abanyamakuru bigenzura (RMC), Emmanuel Mugisha, mu kiganiro yatanze ku kuzuzanya hagati y’ubuyobozi n’itangazamakuru yakanguriye abanyamakuru kurangwa n’ubunyamwuga avuga ko kandi mu mavugurura bateganya harimo no kuzajya batanga amakarita agaragaza ibyiciro by’abanyamakuru. I

ibiganiro kandi byaranzwe no kungurana ibitekerezo ku mpande zombi haba abanyamakuru ndetse n'abayobozi. 

 

Back