Ibirori byo kwizihiza umunsi wo kwibohora taliki ya 4 Nyakanga, 2023

Tariki 4 Nyakanga, ni itariki ngarukamwaka yahariwe kuzirikana kwibohora k’u Rwanda n’Abanyarwanda Niyo mpamvu Uturere twose tugize Intara y’Amajyepfo twagize ibirori byo kwizihiza umunsi wo kwibohora uyu munsi taliki ya 4/7/2023. Guverineri Alice Kayitesi ndetse n’Abagize Inama  y’Umutekano Itaguye y’Intara bifatanyije n’Abaturage ndetse n’ubuyobozi   bw’Akarere ka Kamonyi, ku Kigo cy’amashuri cya Magu mu Kagari ka Kidahwe Umurenge wa Nyamiyaga. 

Ni ibirori byabimburiwe no gutaha ku mugaragaro umuyoboro w’amazi ureshya na 50km wuzuye utwaye miliyari na miliyoni Magana abiri y’u Rwanda Uyu muyoboro uzaha amazi ingo zituriye aha hantu mu Murenge wa Gacurabwenge na Nyamiyaga by’umwihariko mu Mudugudu wa Magu ahatageraga amazi ni ubwa mbere aba baturage bo muri iki gice bagejejweho amazi meza.


Iyi gahunda yaranzwe kandi no gutaha ku mugaragaro amazu yubakiwe Abatishoboye barokotse  Jenocide yakorewe abatutsi, hanamuritswe ikoranabuhanga rya Zipline rirebana no kugeza amaraso ku bigo nderabuzima mu Karere mu buryo bwihuse hakoreshejwe Drone. Abitabiriye basobanuriwe serivisi zitangwa na Zipline zirimo no kuba ubu buryo bwifashishwa mu gutwara intanga z’amatungo. Sibyo gusa kandi Guverineri yifatanyije  mu kugaburira abana indyo yuzuye. 
Guverineri ahawe ijambo yabanje gushimira abitanze kugira ngo u Rwanda rugere aho ruri ubu ndetse anasaba Abaturage gusigasira ibyagezweho nyuma yo kwibohora. nyuma yaganiriye n’abaturage basangira ijambo aho abaturage bishimira aho u Rwanda rugeze.


Ibi birori byaranzwe kandi n’ubutumwa bw’abayobozi ndetse n’ubutumwa mu mbyino buganisha ku kwizihiza uyu munsi wo Kwibohora.

Back