Ibirori byo Gutangiza Icyumweru cyo Kwimakaza Ihame ry'Uburinganire mu Ntara y'Amajyepfo

Ku wa 26 Ugushyingo 2024, mu Karere ka Nyaruguru, Umurenge wa Busanze habereye ibirori bikomeye byo gutangiza icyumweru cyo kwimakaza ihame ry'uburinganire mu Ntara y'Amajyepfo. Iki cyumweru gifite insanganyamatsiko igira iti "Twimakaze ihame ry'Uburinganire, Dushyira Umuturage Ku Isonga."

Mu birori byabaye, Umuyobozi w'Akarere ka Nyaruguru, Murwanashyaka Emmanuel, yayoboye umuhango wo gusezeranya imiryango 203 yo mu mirenge ya Cyahinda, Busanze, Munini, Muganza, na Nyagisozi. Yashimiye iyi miryango intambwe yateye yo gusezerana, anabasaba kuba intangarugero mu midugudu yabo.

Guverineri wari umushyitsi mukuru, mu ijambo rye yagize ati: "Kubana binyuze mu buryo bw’amategeko ni imwe mu nzira yo gukuraho urwicyekwe hagati y’abashakanye, bigatuma umugabo n’umugore bakora bazi ko barimo guteza imbere urugo rwabo bombi."

Nyuma y'ibyo birori, hatanzwe inka ku miryango itishoboye ndetse hashimirwa imiryango yasezeranye hakatwa gato (cake). Ibi birori byasize urwibutso rudasanzwe ku bari bitabiriye, bikomeza gusigasira umuco wo kwimakaza ihame ry'uburinganire no gushyira umuturage ku isonga.

Back