i Nyanza habereye igitaramo Ubutwari Tour 2026 cyari gifite insanganyamatsiko igira iti: “Ubutwari n’ubumwe bw’Abanyarwanda, inkingi z’iterambere.”
Ku wa 17 Mutarama 2026, mu Intare Cultural Center i Nyanza habereye igitaramo Ubutwari Tour 2026 cyari gifite insanganyamatsiko igira iti: “Ubutwari n’ubumwe bw’Abanyarwanda, inkingi z’iterambere.”
Iki gitaramo cyitabiriwe n’abaturage benshi baturutse mu bice bitandukanye mu Ntara n'igihugu. Abahanzi bakomeye barimo Mariya Yohana, Muyango, Nzayisenga Sophie n’abandi basusurukije abitabiriye binyuze mu ndirimbo n’imbyino zigaragaza ubutwari n’urugendo rw’Intwari z’u Rwanda. Abari aho bishimiye uburyo umuco n’ubuhanzi byifashishijwe mu gusigasira amateka y’igihugu.
Ubutumwa bw’Umushyitsi Mukuru
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, wari umushyitsi mukuru, yibukije abitabiriye igitaramo ko aho u Rwanda rugeze uyu munsi ari umusaruro w’ubwitange n’ubutwari bw’Intwari. Yasabye buri wese gukomeza kuzirikana Intwari z’u Rwanda no kubakira ku ndangagaciro z’ubutwari mu mibereho ya buri munsi.

Igitaramo Ubutwari Tour 2026 cyabaye urubuga rwo kwibuka no guha agaciro Intwari z’u Rwanda, ndetse no gukangurira Abanyarwanda bose kugira uruhare mu kubaka igihugu gishingiye ku bumwe, ubwitange n’indangagaciro z’Intwari.
Iki gikorwa cyongeye kugaragaza ko ubutwari n’ubumwe ari inkingi z’iterambere, kandi ko gusigasira amateka y’Intwari ari inzira yo gukomeza kubaka igihugu gitekanye, gishyize hamwe kandi giteye imbere.

