i Huye hari kubakwa umuturirwa wiswe Huye Trading Company(HTC) uzatwara miliyari 10 Frw

Mu Karere ka Huye, hari kubakwa umuturirwa mushya wiswe Huye Trading Company (HTC), uzatwara miliyari 10 Frw. Uyu mushinga uteganyijwe kumara imyaka ibiri, kandi imirimo yo kubaka ubu igeze ku kigero kirenga 25%. Iyi nzu igenewe ubucuruzi yubatswe mu kibanza cyahoze Umurenge wa Ngoma, Sitasiyo y’Urwego rw’Ubugenzacyaha ya Ngoma na RC Huye.

HTC izaba igeretse kabiri, ariko hejuru ntihazasakarwa, kuko biteganywa ko igice cya mbere nikuzura, hazongerwaho andi magorofa atanu. Inyubako izaba ifite ibyumba 304 byose byagenewe imirimo itandukanye y’ubucuruzi.

Ikibanza iyi nzu yubatswemo gifite ubuso bwa metero kare 19,722, uburi kubakwaho bungana na metero kare 5,600, naho ubundi bukaba bwaragenewe parking. Huye Trading Company izaba ifite ubushobozi bwo kwakira imodoka 360 ziparitse neza. Izaba ifite ascenseurs eshatu na tapis roulant, nk’uburyo bwo kwihutisha abajya mu magorofa yo hejuru.

Igitekerezo cyo kubaka HTC cyazanywe n’abashoramari 48 bihurije hamwe bakora Ikigo cyitwa Huye Trading Company, basaba leta ubuso bwo kubakamo, begeranya ubushobozi bwo kubaka iyo nyubako. Umushinga watangiye neza kandi urakomeje.

Umuyobozi wa Huye Trading Company, Niyonzima Albert, yavuze ko biyemeje guteza imbere Akarere ka Huye bahereye kuri HTC, kandi avuga ko nimara kuzura bazatekereza indi mishinga y’iterambere aka karere. Biteganywa ko HTC izaba inyubako ya mbere mu Ntara y’Amajyepfo yubakanywe ikoranabuhanga rirengera ibidukikije.

Niyonzima yagize ati: “Hari ikigo mpuzamahanga cyo muri Singapore kiri kudufasha kugira ngo inyubako yacu yubakwe mu buryo burengera ibidukikije. Iyo nyubako izaba ikoresha ingufu z’imirasire y’izuba n’izikomoka ku mazi asanzwe, izaba ifite uburyo bwo gutunganya amazi buhoraho, ha handi ayanduye atunganywa akongera gukoreshwa n’ibindi.”

Yongeyeho ko bashaka kubaka iyo nyubako mu buryo bugezweho ha handi abafite imishinga y’ubucuruzi ikenera ahantu hanini nk’abacuruza imodoka, abafite super market nini n’abandi bazaba bafite aho gukorera.

Aho uyu muturirwa ugeze wubakwa 

Back