Guverineri yifatanyije n’Abatuye Umurenge wa Kigoma mu Karere ka Huye mu kwizihiza Umuganura

Ubwo hirya no hino mu gihugu  bizihizaga umuganura, bishimira ibyo bagezeho banafata ingamba z’uko bazitwara mu bihe biri imbere, Guverineri Alice Kayitesi yifatanyije n’abatuye mu Kagari ka Nyabisindu mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Huye kwizihiza umunsi w’Umuganura ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo, bawizihije bataha ibiro by’Akagari biyubakiye.

Ni ibiro bujuje bifite agaciro ka miriyoni zibarirwa muri ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda, byose byavuye mu maboko y’abaturage bo muri aka Kagari, ari na yo mpamvu bishimiye kubitaha kandi bikaba umuganura kuri bo.

Igitekerezo cyo kubivugurura cyavuye kuri umwe mu  Baturage  witwa Marie Jeanne Twizeyimana, wivugira ko yakigize nyuma yo kwitegereza imikorere y’Umunyamabanga Nshingwabikorwa bafite ubu akayishima.

Igitekerezo cyo kukagira keza Twizeyimana yatanze cyakiriwe neza, maze abari mu nama biyemeza ko buri rugo ruzagenda rutanga amafaranga 1000, ariko n’abatayabonye bagenda batanga imiganda, Umurenge ndetse n’abikorera na bo barabunganira, none ubu ni inzu nziza buri wese yakwishimira gusabiramo serivise.

Guverineri Alice Kayitesi, yashimye abaturage biyemeje kwishakamo ibisubizo, anabemerera ko na bo bazabafasha kubona ibikoresho byo mu Kagari.

Yagize ati “Natwe byadusigiye umukoro ko tugomba kubashyiriramo ibikoresho bijyanye n’ibiro by’Akagari bubatse kugira ngo babashe kubona serivise nziza.”

Mu bindi Guverineri ashimira abatuye i Kigoma muri rusange, harimo kuba kera hari hazwiho kuba bateza ariko ubu bakaba bagerageza kwihaza mu biribwa, bakaba kandi muri rusange ari intangarugero mu isuku kuko n’abatabasha kwigurira sima n’umucanga, bagiye bakurungira inzu zabo imbere ndetse n’inyuma.

Back