Guverineri yifatanyije na RDB gutaha kumugaragaro ibikorwa bikomoka ku musaruro wa Pariki ya Nyungwe

Uyu muhango wabereye mu Murenge wa Muganza, umwe mu Mirenge ikora kuri Pariki ya Nyungwe mu Karere ka Nyaruguru aho abaturage bashyikirijwe ibikorwaremezo byubatswe muri gahunda yo gusaranganya umusaruro ukomoka kuri za Pariki,ibyo bikorwa  bifite agaciro ka miliyoni 90 y'amafaranga y’u Rwanda.

Iki gikorwa cyabaye ku wa 24 Kanama 2023, mu Kagari ka Rukore, ahatashywe ivuriro ry’ibanze n’ububiko bw’imbuto y’ibirayi.

Abatuye muri aka gace bishimiye ibi bikorwa by’inyungu iva mu bukerarugendo nk’uko bajyaga babibwirwa  bakangurirwa kureka kwangiza Pariki ya Nyungwe.

Umuyobozi muri RDB ushinzwe kubungabunga Amaparike yo mu Rwanda, Mutangana Eugène, yavuze ko ibi bikorwa byatekerejweho mu bice byegereye Pariki hirya no hino mu gihugu kuko bazi neza ko abaturiye Pariki nubwo hari ibyiza byinshi zibazanira hari n’ibyo baba bigomwe.

Ati “Gahunda yo gusaranganya umusaruro w’ibyavuye mu bukerarugendo n’abaturiye za Pariki z’igihugu yatangiye mu 2005. Icyo gihe twari kuri 5% uyu munsi turi ku 10%. Amafaranga tuzatanga muri iyi ngengo y’imari azaba angana na miliyari 3, 2 Frw.

“Imishinga y’ibikorwaremezo by’ibanze nk’ibyumba by’amashuri y’incuke n’abanza, amavuriro ni yo twibandaho kugira ngo natwe twunganire mu iterambere ry’ibice pariki ziba ziherereyemo".

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, yavuze ko bishimira  ibi bikorwa bya RDB kuko biza bisubiza ibibazo by’abaturage.

Ati “Ibikorwa byatashywe byari mu byifuzo by’abaturage twagiye twakira. Nanjye ubwanjye bari bakimbwiye inshuro zirenga ebyiri, ko bakeneye ko ivuriro ryabo bashyiramo inzu ababyeyi babyariramo ndetse n’ikigega cy’imbuto y’ibirayi kuko hano hera ibirayi byinshi.”

“Dushimira cyane rero ubu bufatanye bwiza na RDB buturuka mu gusangira umusaruro ukomoka ku bukerarugendo bwa Pariki ya Nyungwe kuko biba bishimangiye uruhare rw’ubukerarugendo mu iterambere ry’igihugu.”

Biteganyijwe ko ku wa 1 Nzeri 2023 ari bwo hazabaho umuhango wo Kwita Izina abana b’ingagi ku nshuro ya 19.

Ivuriro ryubatswe 

ubu buhunikiro bufite ubushobozi bwo guhunika toni 320

Back