Guverineri yifatanyije Mu gikorwa cyo gusoza ubukangurambaga bwa “She Decides Campaign” Muri kaminuza yu Rwanda ishami rya huye

Ku wa 13 Ugushyingo 2024, Mu gikorwa cyo gusoza ubukangurambaga bwa “She Decides Campaign” cyabereye muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alice Kayitesi, yibukije urubyiruko by’umwihariko abakobwa kubyaza umusaruro amahirwe bafite, bagaharanira gutinyuka no kugira uruhare mu myanzuro ifatwa muri gahunda zitandukanye za Leta.

Ni ubukangurambaga bufite intego yo gufasha abana b’abakobwa kwiyumvamo ubushobozi no gutinyuka, bwateguwe ku bufatanye bwa Kaminuza y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa  barimo umuryango Pan-African movement na Mastercard foundation


Mu ijambo rye, Guverineri Kayitesi yasabye abanyeshuri gutekereza ku hazaza habo badasize inyuma indangagaciro.

Yagize ati “Rubyiruko rwacu, mwiheshe agaciro. Mukwiye gutinyuka cyane, cyane cyane abakobwa, kuko mufite ubushobozi bwo kwiteza imbere n’Igihugu cyose muri rusange. Ibi mugomba kubigeraho murangwa n’ikinyabupfura, mukunda umurimo, kandi mugafatanya na Leta mu iterambere ry’Igihugu.”

Back