Guverineri yayoboye inama rusange ngarukamwaka ya 23 ya CNF mu Ntara y’amajyepfo

Ku wa 19 Nzeri 2024, mu karere ka Muhanga habereye inama rusange ngarukamwaka ya 23 ya CNF mu Ntara y’amajyepfo . Inama yitabiriwe n'Inzego z'umutekano, abahagarariye CNF ku rwego rw'Igihugu,Intara, Uturere, n'Imirenge. Iyi nama rusange yanitabiriwe n'abadepite b'abagore  bakomoka mu Ntara

Iyi nama ngarukamwaka igamije kwerekana ibikorwa byagezweho na CNF mu nkingi zose no kugaragaza ibikorwa bizitabwaho mu mwaka wa 2024-2025, kureba imbogamizi uru rwego ruhura nazo no kuzishakira ibisubizo.

Mu ijambo rya Guverineri yagejeje kubitabiriye inama yatangiye ashimira abagore imbaraga n’umurava bakorana bakubaka umuryango nyarwanda. Yagize ati"  ba mutimawurugo bafite uruhare rukomeye mu kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye nk’imwe mu ntego zikomeye dufite mu kubaka Igihugu mu buryo burambye," yakomeje ashimira abitabiriye inama

NYIRAMAHIRWE Domina wo mu Murenge wa Kamegeri Akarere ka Nyamagabe yatanze ubuhamya nk’Umugore witeje imbere mu mushinga w’ubudozi aho akora Cotex zikoreshwa inshuro zirenze imwe.

Nyuma, hasinywe imihigo ya Mutima w’Urugo y’Umwaka 2024-2025 no guhemba Uturere twose kuko twitwaye neza mu mihigo y’Umwaka wa 2023-2024

Back