Guverineri yasoje Imurikagurisha ryaberaga i Huye kuncuro yaryo ya 10

ku wa 28 Nyakanga, 2023  Guverineri KAYITESI Alice afatanyije n'Abayobozi b'Uturere ndetse n’Urugaga rw’Abikorera (PSF) mu Ntara y’Amajyepfo, basoje ku mugaragaro Imurikagurisha ryo ku rwego rw'Intara ryaberaga I Huye. Iri Murikagurisha ryatangiye kuva ku wa 16 Kanama, ryitabiriwe n'abikorera batandukanye haba ab'imbere mu Gihugu ndetse no hanze ya cyo.

Nyuma y'ibirori bitandukanye ndetse n'imyiyereko, Guverineri yashimiye urugaga rw'Abikorera mu Ntara y'Amajyepfo, ubuyobozi ndetse n'Abikorera bagize uruhare muri iyi Expo. Mu Ijambo rye, Abikorerera bo mu ntara y’Amajyepfo bizejwe gukomeza gushyigikirwa kugira ngo bakomeze kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu no guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda. Yagize ati “Nshimiye ubuyobozi bw’uturere twose two mu ntara y’Amajyepfo twagize uruhare mu kugira ngo iri murikagurisha rigende neza, Igihugu cyacu cyabonye ko kubaka ubukungu burambye bigomba kubakirwa ku rwego rw’abikorera rukomeye kandi rutajegajega.”

Akomeza agira ati “Ubuyobozi turabizeza ko imikoranire myiza  n’abikorera izarushaho kubungabungwa hagamijwe kuba ubukungu burambye kandi buteza  imbere ibikorerwa iwacu ndetse n’iterambere rirambye ry’imibereho myiza y’abaturage.”

Kubumwe Celestin, Umuyobozi w’Urugaga rw’abikorera mu ntara y’Amajyepfo (PSF) avuga ko imurikagurisha ribasigiye inyungu n’isomo.

Agira ati “Turashimira abadufashije mu buryo butandukanye n’abaje kumurika. Iri murikagurisha ryateguwe hagamijwe guteza imbere ibikorerwa iwacu, gufasha abantu kugurisha ibyo bakora no kwigiranaho, kugira ngo dukomeze gushyigikira umuco wo guhanga udushya. Twizera ko ubutaha tuzamurika byinshi byiza turi benshi. Tumaze gusobanukirwa icyo kumurika ibyo dukora bitumariye.”

Abitabiriye imurikagurisha  bavuga ko bungukiyemo byinshi haba ku byo bakora ndetse n’abakiriya.

Iri murikagurisha kuri iyi nshuro ya 10 ryari rifite insanganyamatsiko igira iti “ Tumurike ibyo dukora, duteze imbere ibikorerwa iwacu”.

Iri murikagurisha ry’Urugaga rw’abikorera ryitababiriwe n’abamurika barenga 137 harimo abanyamahanga 11, abanyarwanda 126 bakora ibikorwa bitandukanye bikorerwa mu Rwanda n’imyidagaduro harimo abo mu Majyepfo nabo ahandi. Abikorera babashije gusurwa n’abantu 36, 794 umubare urenga uwo bateganyaga.

Hakozwe imyiyereko itandukanye 

hatanzwe ibihembo by'abitwaye neza

Back