Guverineri madame kayitesi Alice yifatanyije n'abatuye i gishamvu mu muganda usoza ukwezi Kwa Kanama, 2024

Ku wa 31 Kanama 2024 habaye Umuganda rusange usoza ukwezi, ku rwego rw'Intara, wakorewe mu karere ka huye, umurenge wa Gishamvu mu kagali ka Sholi umudugudu wa Rusasa aho hubatswe inzu 5 z’abatishoboye .  ni umuganda witabiriwe n’abaturage hamwe n’ubuyobozi. Muri abo bayobozi bifatanyije n’abaturage harimo Guverineri Madame kayitesi Alice,  ubuyobozi bw’akarere n’inzego z’umutekano.

Nyuma y’umuganda, Guverineri yakanguriye  abaturage gukora cyane no kwigira bakivana mu bukene kandi bakabungabunga ibidukikije, cyane cyane kubungabunga  ibishanga no kubahiriza imbibi zabyo, kugirango bigumane umwimerere karemano wabyo yasoje abashishikariza kurwanya no kwirinda indwara y’ubushita bw’inkende kuko ubu ari icyorezo gihangayikishije. Yabibukije kandi  Gutegura igihembwe cy’ihinga 2025A bahinga ubutaka budahingwa mu rwego rwo kongera umusaruro no kwihaza mu biribwa.

Back