Guverineri KAYITESI Alice yayoboye inama y'ubukangurambaga ku bagore bari mu byiciro bitandukanye mu turere twose tw’Intara y’amajyepfo ku matora ateganyijwe muri Nyakanga
Ku wa 10 Gicurasi 2024 Guverineri KAYITASI Alice yayoboye inama y'ubukangurambaga ku bagore bari mu byiciro bitandukanye mu turere twose tw’Intara y’amajyepfo bugamije kubongerera ubushobozi mu gutegura no kugira uruhare mu matora ya Perezida wa Repubulika n’ay’abadepite ateganyijwe muri Nyakanga 2024.
Afungura iyi nama Ku mugaragaro, Guverineri KAYITESI Alice yashimiye abagore bitabiriye iyi nama, abibutsa ko bakomeza kuba indashyikirwa kuko bashoboye, abashishikariza kandi ko bazitabira aya matora.

Perezida w'Inama y'Igihugu y'Abagore NYIRAJYAMBERE Belancille yasabye abagore bo mu Ntara y'Amajyepfo kwitabira amatora no kujya mu nzego zifata ibyemezo, bakaba abayobozi bagamije impinduka, bakaba icyitegererezo n'urumuri ku bandi, bakarushaho kugira uruhare mu iterambere ry'Igihugu.

Umuyobozi muri komisiyo y’igihugu ishinzwe amatora mu Ntara y’amajyepfo DUWIMANA Pacifique yamenyesheje abagore ingengabihe y'amatora ya Perezida wa Repubulika n'Abadepite, abashimira uruhare bakomeje kugira mu kunoza lisiti y'itora, abasaba kwitinyuka bakiyamamaza kuko bashoboye.
