Guverineri Kayitesi Alice yifatanyije n’ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi mu gutangiza igihembwe cya mbere cy’ihinga 2025A
Ku wa 01 Ukwakira 2024, Guverineri Kayitesi Alice yifatanyije n’ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi mu gutangiza igihembwe cya mbere cy’ihinga 2025A batera ibigori mu gishanga cya Kibuza gifite 36Ha. iki gishanga gihingwa na Koperative KABIYAKI itubura imbuto y’ibigori.
Nyuma yo gutangiza iki gihembwe , Guverineri yavuze ko igihe imvura y’umuhindo yari isanzwe igwiramo yatinze bikoma mu nkokora imirimo y’ubuhinzi kuko yari isanzwe igwa mu ntangiriro z’ukwezi kwa Nzeri.
Ati “Mu bice byinshi hafi ya byose byo muri iyi Ntara y’Amajyepfo byaguyemo imvura, ndasaba abahinzi bose ko batagomba kurenza icyumweru kimwe badateye imbuto y’ibigori mu butaka.”
Mukarugambwa Virginie umwe muri aba bahinzi yavuze ko Ubutaka bwasomye, ibigori bateye birahita bimera vuba.”
Avuga ko ibihe nibigenda neza bazasarura imyaka myinshi nkuko byabagendeye Umwaka ushize.

