Guverineri KAYITESI Alice yifatanyije n'Abaturage b'Akarere ka Nyaruguru umurenge wa Ngera Kwizihiza Umunsi mpuzamahanga w’umugore ku rwego rw'Intara.
Ku wa 15 Werurwe, 2024 Guverineri KAYITESI Alice ari kumwe n'abasenateri babiri UMUHIRE Adrie na UWERA Pelagie yifatanyije n'Abaturage b'Akarere ka Nyaruguru umurenge wa Ngera Kwizihiza Umunsi mpuzamahanga w’umugore ku rwego rw'Intara.

Senateri Umuhire adrie mu kiganiro yatanze, yagarutse ku rugendo rwe nk’umutegarugori wabashije kugera mu nzego z’ubuyobozi ,yashimiye leta y’u Rwanda yo idahwema guha amahirwe angana umuhungu n’umukobwa. Yasabye abari n’abategarugori ko ahasigaye ari ahabo bagahatana bakiteza imbere nk’uko yabigenje. Yasabye basaza babo kubashyigikira bityo bagatahiriza umugozi umwe.

Guverineri KAYITESI Alice wari umushyitsi mukuru mu ijambo rye, yashimiye abitabiriye ibirori by’umunsi mpuzamahanga w’umugore. Yibukije abari n’abategarugori gukomeza kuba ku isonga muri byose. Yagize ati” umugore iyo afite ubushobozi haba mu bitekerezo ndetse n’ibikorwa aba ari ishingiro ry’umuryango nyarwanda uhamye”.

Uyu munsi waranzwe n'imbyino n'imikino bigamije kwigisha uburinganire n'iterambere ndetse n'imurikabikorwa abategarugori bagezeho. Abayobozi mu nzego zitandukanye baganiriye n'abaturage kandi ibiganiro byagiye bigaruka kugaciro umugore yahawe n'ubuyobozi bw'igihugu.
Guverineri aganiriza abaturage i Nyaruguru ku munsi wa bagore
