Guverineri Kayitesi Alice yakiriye itsinda ry’abasirikare biga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama

Ku wa 31 Werurwe 2026, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice yakiriye itsinda ry’abasirikare biga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama. Uru ruzinduko rwari rugamije kwigira ku bikorwa bitandukanye mu rwego rw’ingendo basoza amasomo yabo.

Mu biganiro bagiranye n’ubuyobozi bw’Intara, hibanzwe cyane ku politiki y’igihugu yo kwita ku bidukikije n’uko ifasha Intara mu mu iterambere rirambye no kubungabunga umutekano. Aba  banyeshuri wbasobanuriwe uburyo ibikorwa byo kurengera ibidukikije bifasha abaturage mu mibereho myiza, bikongera ubukungu ndetse bikagira uruhare mu kubaka amahoro arambye.

Nyuma y’ibi biganiro, itsinda ry’abasirikare ryashimiye ubuyobozi bw’Intara ku bwo kubakira neza no kubasobanurira byinshi ku bikorwa n’imishinga y’Intara. Bahise bakomereza mu Karere ka Nyanza, aho basuye imishinga itandukanye yita ku bidukikije, irimo ibikorwa byo kurwanya isuri, gutera ibiti no kubungabunga ubutaka.

Uru ruzinduko ruzakomereza no mu tundi turere tw’Intara y’Amajyepfo turimo Huye, Nyaruguru, na Gisagara, aho bazakomeza kwigira ku mishinga yita ku bidukikije n’uko ishyirwa mu bikorwa mu rwego rwo guteza imbere abaturage no kurinda ibidukikije.

I

Back