Guverineri KAYITESI Alice ari kumwe n’Abagize inama y’Umutekano itaguye y’Intara bifatanyije n'abaturage b'umurenge wa Rukoma mu nteko y'abaturage
Ku wa 19 Werurwe 2024 ku rwego rw'Intara, inteko y'abaturage yabereye mu Mudugudu wa Nyirabihanya, Akagari Taba Umurenge Rukoma akarere ka Kamonyi. Ni ibiganiro byahuje abaturage n'ubuyobozi haganirwa kuri gahunda za Leta hanakemurwa ibibazo by'abaturage. Iyi nteko y’abaturage yayobowe na Guverineri KAYITESI Alice ari kumwe n’Abagize inama y’Umutekano itaguye y’Intara.

Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, ACP( Assistant Commissioner of Police) Désiré M. Twizere yatangiye aganira n’abaturage aho y’abakanguriye gukomeza kwirindira umutekano kandi batangira amakuru ku gihe. Yasabye abaturage b’umurenge wa Rukoma kandi kutijandika mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe kuko biteza impfu cyangwa impanuka. Désiré M. Twizere Yakomeje abibutsa n’icyo amategeko ateganya kubishora muri ubwo bucukuzi butemewe. Yasoje abashimira ubufatanye bakomeje kugirana na Police mu gucunga umutekano w’abantu n’ibintu.

Guverineri KAYITESI Alice aganira n’abaturage b’Umurenge wa Rukoma yabibukije gukomeza kugira isuku, gukunda umurimo ndetse yibutsa ababyeyi kwitegura abana baje mu biruhuko babafasha kwitwara neza ndetse babitaho. Nyuma, Guverineri afatanyije n’abagize inama y’umutekano itaguye y’intara ndetse n’ubuyobozi bw’Akarere Bakemuriye hamwe ibibazo.

