Guverineri KAYITESI Alice yasuye site zicukurwamo amabuye y'agaciro mu Karere ka Kamonyi mu Mirenge ya Rukoma na gamba
Ku wa 18 Mata 2023, Guverineri Kayitesi Alice arikumwe n'abagize inama y'umutekano itaguye y’Intara, Abayobozi b'Uturere, ubuyobozi bw’ikigo gishinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n'abandi bafite aho bahuriye n'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro basuye site zicukurwamo ayo mabuye mu Karere ka Kamonyi mu Mirenge ya Rukoma na gamba uru ruzinduko rwari rugamijwe kurebera hamwe uko ubu bucukuzi bwakorwa kinyamwuga.


Nyuma yo gusura site zicukurwamo amabuye y'agaciro, iri tsinda ryahuriye mu cyumba cy'Inama cy'Akarere ka kamonyi , ahateraniye inama yahurijwemo abacukuzi bakuru irebera hamwe imbogamizi ndetse n’ibibazo bigaragara muri ubwo bucukuzi ndetse nuko byakemuka. Kugira ngo ubucukuzi bw’amabuye y'agaciro bukorwe kinyamwuga n'ababifitiye uburenganzira.
Abakozi bacukura mu kirombe cya Rukoma
