Gusoza ukwezi kwahariwe ibikorwa bya Police n'ingabo mu Ntara y'amajyepfo 2024
Ku wa 19 Kamena 2024, Minisitiri MUSABYIMANA Jean Claude ari kumwe na Guverineri KAYITESI Alice yifatanyije n'abahagarariye Ingabo na Polisi mu Ntara y'Amajyepfo mu gusoza no gutaha ibikorwa byo gufasha abaturage mu mibereho myiza n'iterambere izo nzego zari zimazemo amezi atatu. Mu Karere ka Nyaruguru aho uyu muhango wabereye hubatswe Urugo mbonezamikurire rw'abana bato (ECD), Inzu z’abatishoboye eshanu, Hatangwa amagare 20 kuri Koperative y’Imboni z’Impinduka zo mu Murenge wa Ngoma, n’ibindi bikorwa.

Mu ijambo rye, Minisitiri Musabyina yashimiye abaturage ku cyizere n’ubufatanye n'Ingabo na Polisi muri iyi gahunda; Abasaba gusigasira ibi bikorwa bagejejweho, no kubibyaza umusaruro bikazana impinduka nziza mu buzima bwabo kandi bakiteza imbere.
Minisitiri Musabyimana yabasabye kwitegura neza no kuzitabira amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay'Abadepite azaba tariki ya 15/07/2024. Yanashishikarije abafite ibibazo by’indangamuntu kwegera abayobozi b’inzego z’ibanze zikabafasha, no kwikosoza kuri lisiti y'itora.

Hatangwa amagare 20 kuri Koperative y’Imboni z’Impinduka zo mu Murenge wa Ngoma

Imodoka yayahawe umurenge wa Gasaka muri Nyamagabe kubwo guhiga abandi mu mutekano n'isuku