CYANIKA - PEREZIDA WA SENA: KWIBUKA ABAZIZE JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI MU 1994 NI UKUBASUBIZA AGACIRO NO KUGAYA ABAKABAMBUYE
Ku wa 3 Gicurasi 2025, hibutswe ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Cyanika, mu Karere ka Nyamagabe.Uyu muhango wibukaga inzirakarengane zisaga ibihumbi 40 z’abatutsi zishwe muri Jenoside mu cyahoze ari Komini Karama. Perezida wa Sena, Dr. KALINDA François Xavier, wari Umushyitsi Mukuru ari kumwe minisitiri wa MINUBUMWE na Guverineri Madame Kayitesi Alice, yashimangiye ko kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ari ugusigasira agaciro kabo no kugaya abakabambuye.
Mu ijambo rye, Perezida wa Sena yagaragaje ko kwibuka abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi bitanga umwanya wo gusigasira agaciro kabo, gukomeza kubaha icyubahiro no kurwanya abagifite ingengabitekerezo yo kuyihakana no kuyipfobya.Yagize ati: “Kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ni ugusigasira agaciro kabo no kugaya abakabambuye. Kwibuka kandi bitanga umwanya wo guha agaciro ubumwe bw'Abanyarwanda. Leta y'Ubumwe bw'Abanyarwanda yahinyuje abapfyobya Jenoside yakorewe Abatutsi bumvaga ko Abanyarwanda batakongera kuba umwe.”
Yashishikarije abitabiriye uwo muhango kwirinda amacakubiri no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, ashima ubudasa bwa Leta y'Ubumwe bw'Abanyarwanda mu guharanira kwimakaza ubumwe n’iterambere.
Perezida wa Sena yibukije ko hari imibiri y’inzirakarengane itarashyingurwa mu cyubahiro, asaba abafite amakuru y’aho yajugunywe kuyatanga kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.
Uyu muhango wasojwe no kunamira imibiri isaga ibihumbi 40 iruhukiye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Cyanika, hanashyingurwa indi 53, irimo 51 yabonetse vuba. Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ni umuhigo w’Abanyarwanda mu gushyigikira ubumwe, kwihutisha iterambere no guharanira ko amahano nk’aya atazasubira ukundi.
