Amarushanwa y’Umurenge Kagame Cup 2025 ku Rwego rw’Intara y’Amajyepfo
Guhera ku wa 12 kugeza ku wa 14 Werurwe 2025, amarushanwa y’"Umurenge Kagame Cup" 2025 ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo yatangiye mu mikino ya 1/4 mu mupira w’amaguru. Imikino yabereye kuri za Sitade ziri mu turere dutandukanye tw’Intara y’Amajyepfo, aho amakipe yaserukiraga uturere yagaragaje imbaraga n’ubushake bwo gukomeza mu byiciro bikurikiyeho.
Ku wa 15 Werurwe 2025, amarushanwa yakomereje mu mugi w’Akarere ka Nyanza, ahakinwe indi mikino itandukanye nka Volleyball, Basketball ndetse no Kubuguza. Iyi mikino nayo yitabiriwe n’amakipe y’uturere, aho hakomeje kugaragara ishyaka n’ubuhanga byagaragaje uburyo ayo marushanwa akomeye kandi afite uruhare mu kuzamura impano z’urubyiruko mu Ntara.
Amakipe y’uturere twatsinze muri iyi mikino azakomeza kwitabira icyiciro cya 1/2 cy’irangiza, cyitezweho guhuza imbaraga, ubuhanga, n’ishyaka ryo guhagararira Intara ku rwego rw’Igihugu. Iri rushanwa rifite intego yo guteza imbere siporo, kwishimira umuco wo guhatana mu buryo bwubaka, no gukundisha urubyiruko gukorera hamwe mu murongo w’iterambere ry’igihugu.
Uyu mwaka, "Umurenge Kagame Cup" yagaragaje ko ari urubuga rukomeye rwo kugaragaza impano z’urubyiruko no gukomeza guhuza abaturage mu bikorwa byubaka ubumwe n’imibereho myiza.