UMWIHARIKO N'AMAHIRWE MU KARERE KA : MUHANGA

Akarere ka Muhanga, kamwe mu Turere tw'Intara y'Amajyepfo, gafite imiterere ikunze gutuma gafatwa nk'akagize umwihariko mu iterambere ry'Intara. Aka karere kagizwe n'imirenge 12, utugari 63, n'imidugudu 331, gafite abaturage 358,433, aho abagabo ari 48.4% (173,615) naho abagore ari 51.6% (184,818). Ubuhinzi n'ubworozi ni bimwe mu bikorwa by'ibanze muri aka karere, bifasha mu kwihaza mu biribwa no mu guteza imbere ubukungu bushingiye ku buhinzi n'ubworozi.

Ku bijyanye n'imibereho myiza y'abaturage, Muhanga ifite ingo 62,257 zifite amashanyarazi, bihwanye na 66.8% by'ingo zose z'akarere (93,241), mu gihe ingo zifite amazi meza zibarirwa kuri 84%. Mu rwego rw'uburezi, Muhanga ifite amashuri abanza 137, ayisumbuye 59, ndetse n'amashuri y'imyuga 21 (TVET), byose bifasha mu guteza imbere ubumenyi bw'abanyeshuri no gutegura imirimo y'ejo hazaza ijyanye n'ubumenyi ngiro.

Akarere ka Muhanga karangwa n'umwihariko wacyo mu gutanga ibiribwa bijyanwa mu Mujyi wa Kigali, harimo amata n'ibindi biribwa. Ni ihuriro ry’ubucuruzi kubera umwanya mwiza ku marembo yerekeza i Kigali, mu Ntara y'Amajyepfo, mu Burengerazuba, ndetse no ku mipaka y'ibihugu nka Repubulika ya Demokarasi ya Kongo n'u Burundi. Ikindi kihariye ni ubutaka bwa Mayaga, bwera kandi buhingwaho ibihingwa birimo ikawa, inanasi, imyumbati, ibigori, n'imbuto zoherezwa ku masoko mpuzamahanga. Inganda n'ubucuruzi na byo bifite uruhare runini, aharimo ibikorwa nko gutunganya amabuye y'agaciro nka coltan na cassiterite, hamwe n'ubucuruzi bwifashisha amasoko agezweho n'icyanya cy'inganda.

Mu karere ka Muhanga hari amahirwe menshi yo gushora imari mu nzego zitandukanye. Hari amahirwe yo kubaka ingufu z’amashanyarazi aciriritse (micro-hydroelectric), ashobora kuzamura ubushobozi bwo gutanga amashanyarazi mu buryo burambye kandi buhendutse. Muhanga kandi ifite ubushake bwa politiki bwo gushyigikira imishinga yo kugeza amazi meza mu bice by’icyaro, bikaba amahirwe akomeye yo kuzamura imibereho myiza y’abaturage. By'umwihariko, imirenge ya Cyeza, Shyogwe na Nyamabuye ifite ibishanga binini bishobora kwifashishwa mu guhinga ibihingwa bitandukanye bihangana n'amazi menshi, bikaba amahirwe yo guteza imbere ubuhinzi bwihariye no kuzamura umusaruro ufatika.

Back