Akarere ka Nyaruguru: Umwihariko n'Amahirwe yo Gushora Imari

Akarere ka Nyaruguru gafite imisozi miremire ndetse kakagira igice cy’ishyamba  rya Nyungwe, rizwi cyane  mu bukerarugendo mu Rwanda. Aka karere ni kamwe mu turere umunani tugize Intara y'Amajyepfo, gahana imbibi n’uturere twa Huye na Gisagara mu burasirazuba, Nyamagabe mu majyaruguru, ndetse n’Intara y’Iburengerazuba na n’u Burundi mu majyepfo. Akarere ka Nyaruguru gafite ubuso bwa 1,010 km².

Amahirwe yo Gushora Imari mu Karere ka Nyaruguru

Ubutaka bubereye ibihingwa byoherezwa ku isoko mpuzamahanga: Nyaruguru ifite ubutaka bukwiranye no guhinga icyayi n’ikawa, bishobora kwinjiza amadovize mu gihugu. Igice cy’amashyamba karemano n’ayatewe gitanga amahirwe akomeye mu kurengera ibidukikije n’ubukungu binyuze mu buhinzi no kubyaza umusaruro ibiti.

Ubukerarugendo bushingiye ku bidukikije: Aka karere gafite ubutaka bubereye icyayi n’ikawa. Muri  Nyaruguru, hari hegitari 6,580 zihinzweho  icyayi hamwe n’izindi 12,000zishobora guterwamo icyayi.

Pariki ya Nyungwe, inkingi ya mbere mu bukerarugendo: Pariki ya Nyungwe ni ikinya  gikurura ba mukerarugendo baturutse hirya no hino ku isi kubera ubwoko bw’inyamaswa, ibimera n’uburanga karemano bihaboneka. 

ubukerarugendo bushingiye ku mateka: Kibeho ni ahantu hakomeye mu Rwanda ho gusengerwa, kubera ko ari hamwe  hemewe na Vatikani nk’ahabereye ibitangaza. Ni ahantu h’ubukerarugendo bw’amadini, hakurura abarenga 1,000,000 buri mwaka. Hakenewe ishoramari mu bijyanye no gutanga serivisi z’amacumbi, amaduka y’ubukorikori n’ibigo by’imari.

Uburezi n'Ubuvuzi: Mu rwego rw’uburezi, hakenewe amashuri yigenga (Amashuri y’inshuke n'abanza), kuko abana 60 ku munsi bajya kwigira i Huye kubera kubura amashuri yigenga muri Nyaruguru. Hari kandi amahirwe yo gushora imari mu bigo by’ubuvuzi bwigenga nka clinic z’igenga. 

Inganda z’icyayi n’iterambere ry’icyayi: Nyaruguru ifite inganda Eshetu zikora icyayi, kandi urwa 4 ruri  kubakwa. Ibi bishobora gufasha mu kongera umusaruro w’icyayi. 

Ingufu z’amashanyarazi (Hydropower): Mu karere ka Nyaruguru harimo imishinga yo gucunga ingufu za Hydropower nka Migendo na Giswi. Hari amahirwe yo gushora imari mu bikorwa by’iterambere ry’ingufu, by’umwihariko amashanyarazi adakoresha umurongo mugari (off-grid energy), bifasha abaturage batishoboye kubona amashanyarazi.

Back