ABAYOBOZI MURI HUYE MU BIGANIRO BIGAMIJE KWIMAKAZA IHAME RY’UBURINGANIRE N’UBWUZUZANYE
Ibiganiro bigamije kwimakaza no guteza imbere imyumvire ku ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, hagamijwe kurandura ihohoterwa rishingiye ku gitsina byabereye Karere ka Huye, byitabirwa n'abayobozi kugera ku rwego rw'Umudugudu biyoborwa na Guverineri Kayitesi Alice, ari kumwe n'umugenzuzi mukuru w'ihame ry'uburinganire n'ubwuzuzanye, Madame Rose Rwabuhihi, n'ubuyobozi bw’Akarere ka Huye, bibera mu nzu mberabyombi ya Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, kuri uyu wa 02 Werurwe 2022.

Mu ijambo ry’ikaze Umuyobozi w’Akarere ka Huye Bwana Sebutege Ange yashimiye ubufatanye n’ikigo gishinzwe kugenzura ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, aboneraho guha ikaze abari aho anasaba abayobozi bose n'inzego bakorana ubufatanye no kwiyemeza ko ibi biganiro bigera ku ntego yo gushyira imbere imyumvire yimakaza uburinganire n'ubwuzuzanye.

Umugenzuzi mukuru w'ihame ry'uburinganire, Madame Rose Rwabuhihi yavuze ko ihame ry'uburinganire rishingiye ku Itegeko nshinga rya Repubulika y'u Rwanda kandi ko uburinganire bureba abagore n'abagabo bose, hagamijwe ko bose bareshya, bakanagire amahirwe angana.
Umugenzuzi mukuru yongeyeho kandi ko hakwiye gushyirwa imbaraga mu kuzamura imyumvire ku buringanire, hagamijwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse n'uburyo bwo gukurikirana abahohotewe n'ababigizemo uruhare kugira ngo bicike burundu.

Guverineri yatangiye ashima abitabiriye, bari mu nzego zatowe, kuva ku mudugudu, abibutsa ko bategerejweho gutanga serivise nziza ku babagana, harimo no kwita ku ihame ry'uburinganire nta we uhejwe inyuma, abifuriza kuzasohoza neza inshingano.
Yongeyeho ati, "Ihame ry'uburinganire si ukumva ko umugore yashyizwe imbere, si ya mvugo ngo barabaduteje, babashyize imbere, ahubwo ni ukuringanira imbere y'amategeko n'ibyiza byose mu gihugu abantu bakabigiraho uruhare ku buryo bungana mu bwubahane n'ubwuzuzanye."
Guverineri yashimye GMO, ku ruhare rwabo mu gufasha abantu gukomeza kumva neza uburinganire n'imikoranire myiza ururwego rufitanye n'Intara y'Amajyepfo, asaba abari aho, gukurikira neza no kumva neza icyo bivuga kugira ngo nk'abayobozi bazafashe abandi kubisobanukirwa neza.

Dr. Mukamurenzi Solange wari uhagarariye RGB yatanze ikiganiro ku ishusho y'umuryango mu Karere ka Huye, abihuza n'uruhare rw'inzego zibanze mu iterambere ndetse n'abafatanyabikorwa batandukanye mu kuzamura imyumvire ku ihame ry'uburinganire.
Yavuze ko hakemewe uruhare rwa buri rwego mu gutanga serivise himakazwa ihame ry'uburinganire bushingiye mu kujya inama, kugira umuco wo kunoza serivise no kuyitanga neza nk'uwikorera, gufatanya kuva mu igenamigambi, ishyira mu bikorwa, ikurikirana bikorwa n'isuzuma bikorwa.

Abitabiriye ibi biganiro bagize umwanya wo gutanga ibitekerezo n'ibyifuzo biganisha ku kunoza neza ingingo zaganiriweho, biyemeza gukomeza gushimangira uburinganire n'ubwuzuzanye bahereye mu muryango banaharanira kurandura burundu ihohoterwa rishingiye ku gitsina.