ABAVUGA RIKUMVIKANA MURI RUHERU BIYEMEJE KUBA INTANGARUGERO MURI GAHUNDA ZOSE ZA LETA.

Ni mu biganiro Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, Madame Kayitesi Alice, ari kumwe n'umuyobozi w'Akarere (acting) ka Nyaruguru Bwana GASHEMA Janvier, abayobozi b'ingabo na Polisi mu Ntara, n’Akarere, basuye Umurenge wa Ruheru, Akagari ka Uwumusebeya, Umudugudu wa Uwimbogo, kuri uyu wa gatanu tariki ya 13 Kanama 2021, baganiriza abaturage ku kwicungira umutekano, iterambere ryabo, gahunda za leta no kurwanya icyorezo cya COVID19.

Umuyobozi w'Akarere ka Nyaruguru mu ijambo ry'ikaze yashimye abaturage ba Ruheru, ku iterambere no kubahiriza gahunda za leta aho bageze heza muri mutuelle de santé ndetse n'ejo heza bakaba ari aba mbere mu Ntara yose ababwira ko n'ibindi bizagenda biza.

Umuyobozi wungirije wa Polisi mu Ntara, yavuze ko n'ubwo polisi cyangwa ingabo bitwa abashinzwe umutekano, ariko umutekano ari uruhare rwa buri wese maze abashimira uruhare rwabo mu gucunga umutekano, abasaba kubana neza kuko umuturanyi akurutira umuvandimwe uri kure.

Yasoje asaba abaturage kwirinda no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID19 kuko cyica kandi ubuzima ari bwo bubanza.

Umuyobozi w'ingabo mu Ntara yabwiye abayobozi bari aho ko ari bo ba mbere bashinzwe umutekano mu bufatanye n'abaturage, hanyuma ingabo na polisi bakazanamo ubumenyi n'ubushobozi bashobora kuba badafite, abasaba guhora bafata iya mbere mu kwirindira umutekano.

Yababwiye ko bafite ubwoko 2 bw'umwanzi, harimo uwigeze kubatera anyuze mu mashyamba ababwira ko agihari ahubwo impamvu atigaragaza ari ubushake n'ubufatanye bw'abaturage, abayobozi, n'inzego z'umutekano mu kwirinda no kurinda ibyagezweho, abwira abayobozi ko nta cyagerwaho hatari umutekano, bityo nta kwirara. "DUFITE IGIHUGU CYIZA ARIKO GIFITE ABANZI BENSHI" abanzi bacu babiterwa n'ishyari n'ubugome.

Yavuze ko umwanzi wa kabiri ari COVID19, kandi amasasu yo kumutsinda ahari ari ukubahiriza ingamba zashyizweho mu kwirinda, abasaba kuyubahiriza kandi bashyize hamwe kuko intwaro zo kumurandura zidasaba kujya kuzigura hanze, ababwira ko kutirinda bizadindiza iterambere kuko byarangira bose barwaye.

Yasoje abasaba kwirinda kwambuka umupaka mu buryo butemewe n'amategeko, bakanyura inzira zizwi, ababwira ko abizeye akurikije ubufatanye n'imikorere ko icyo baje gukora ari ukubibutsa gusa kuko umutekano ari uguhozaho.

Guverineri yababwiye ko uru rugendo rwaje ari ukugira ngo bisuzume barebe ko nk'abahagarariye umukuru w'Igihugu bari mu nshingano neza, ababwira ko mu byiciro byose abaturage baba babatoye kuko bababonyemo ubunyangamugayo mu kubageza ku byo umukuru w'igihugu aba yabasezeranyije.

Yashimiye abaturage n'abayobozi kuba barafatanyije ubu bakaba bahagaze neza ari aba mbere mu Ntara yose, abashimira n'intambwe bateye mu bwisungane mu kwivuza kuko ubu bari hafi kugera ku 100% (bageze kuri 94%) mu gihe mbere batajyaga barenza 70%, maze biyemeza gusoza uku kwezi kwa Kanama bujuje 100%.

Yabasabye kuyobora nk'ababyeyi, bagahora biyumvisha ko abo bayobora babategerejeho byinshi bagahora barajwe ishinga n'iterambere ryabo, kandi bagashyira mu bikorwa neza gahunda za leta, harimo n'ubunyangamugayo mu guhitamo abagenerwabikorwa ba gahunda za leta zitandukanye

Yakomeje ababwira ko bashyizwe muri gahunda zitandukanye zibateza imbere nk'abaturiye imipaka, abasaba kujya bakoresha ayo mahirwe kandi bakabikora uko bikwiriye, abasaba gusenyera umugozi umwe, kandi bagahora bisuzuma, bakaganira n'umutimanama kandi aho baba baratsikiye bagafata ingamba zo guhaguruka.

Yakomeje abasaba kwirinda icyorezo cya COVID19, bubahiriza ingamba zashyizweho kandi bakirinda ububari bukora bwihishe, kwihangana bakubahiriza amabwiriza agenga ubukwe no gushyingura, abizeza ko igisubizo kiri mu nzira ari inkingo kandi zizakomeza zibageraho buhoro buhoro, abashimira n'uburyo bafasha mu gukingira haherewe ku banyantege nke.

Yabasabye kandi gukomeza bahangana n'ikibazo cyo guta amashuri kw'abana maze n'abatarajya ku ishuri bose bakajyayo (attendance igeze kuri 95%), ababwira ko n'abafite ibibazo by'ibikoresho hari uburyo butandukanye bwo kubafasha ariko ntibate ishuri.

Yababwiye gukomeza ubuhinzi bagamije gukira, batagamije kurya gusa kuko ubu ikigamijwe ari ubukire n'ubuzima bwiza, anabakangurira gukomeza isuku maze isuku ibagaragaraho ku mubiri ikagera n'iwabo hose mu ngo, bakirinda umwanda hose, asoza ababwira ko isuku ari isoko y'ubuzima.

Ibi biganiro byasojwe abayobozi bari bateraniye aho bahabwa ijambo na bo batanga ibitekerezo n'ibibazo bishakirwa hamwe ibisubizo, cyane cyane byibanze mu gusaba kwegerezwa ibikorwaremezo bitandukanye.

Back