ABATURAGE BA GISAGARA BARASHIMA PEREZIDA WA REPUBULIKA KU ITERAMBERE BAGEZEHO N’UKO YABAREMEYE NYUMA Y’IBIZA.
Ubwo Perezida wa Sena Hon Augustin Iyamuremye yasuraga Akarere ka Gisagara, aho yasuye ibikorwa by'amajyambere muri aka Karere biri mu Murenge wa Ndora, Kibilizi ndetse n'abaturage bangirijwe n'ibiza biherutse kwibasira aka Karere, yabagejejeho ubutumwa bwa Nyakubahwa Perezida Paul Kagame bwo kubakomeza no kubaremera harimo n’inkunga y’amafaranga agera kuri Miliyoni icumi, byari kuri uyu wa 26 Mutarama 2022.
Mu bikorwa yasuye harimo inzu y'imikino itandukanye, guest house, urwibutso rwa jenoside yakorewe Abatutsi rw'Akarere, uruganda rutunganya umutobe n'inzoga biva mu bitoki, uruganda rw'Inyama n'urw'ibigori n'isoko rya kijyambere rya Gisagara riri i Ndora ari nako areba umuhanda wa kaburimbo Perezida wa Repubulika yahaye abanya Gisagara.

Asura ibi bikorwa yaganirije abaturage aho bashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ku iterambere yabagejejeho abaha kaburimo, ubu bakaba bayikesha iterambere ryinshi, banashima ko bafite umusaruro uhagije ndetse basaguriye n'amasoko, bakiga no kwizigamira.
Perezida wa sena asura abaturage mu Murenge wa Save bangirijwe ibyabo n'ibiza, yabagejejeho bw'umukuru w'igihugu, bubabwira ko abatekereza kandi abakunda aboneraho kubashyikiriza inkunga Nyakubahwa Perezida Kagame yabahaye ku giti cye ingana n'amafaranga miliyoni icumi, abizeza kandi ko na leta izakomeza kubunganira mu bindi bitandukanye.

Perezida wa Sena kandi yabagejejeho inkunga yo kubagoboka igizwe n'amabati, ibiryamirwa, n'ibindi bikoresho by'isuku, ababwira ko bazakomeza gufashwa muri gahunda zitandukanye zibateza imbere.
Mu byishimo byinshi, abaturage ba Gisagara bashimiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika kuba yabagobotse, bamushimira umutima utabara no gukunda abaturage, bamwizeza ko nabo batazamutetereza mu rugamba rw'iterambere yifuriza Abanyarwanda.