Abasaga 700 baturutse mu mirenge 14 igize Akarere ka Nyaruguru bahuriye mu Nama Nyunguranabitekerezo ku kwimakaza ubumwe n’ubudaheranwa.
Iyi nama yateguwe ku bufatanye na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, yahurije hamwe abarimo abayobozi mu nzego za Leta, abayobora amadini, abarimu n’abahagarariye urubyiruko muri ako karere .
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, yashimangiye ko uko umuntu akenera umwuka kugira ngo abeho ari na ko Abanyarwanda bakeneye ubumwe kugira ngo u Rwanda rubeho by’iteka.
Yifashishije gihamya z’amateka, yagaragaje uko ubumwe bw’Abanyarwanda bwasenywe n’Abakoloni n’Abamisiyoneri ndetse na Repubulika ya Mbere n’iya Kabiri.
Minisitiri Dr Bizimana yasabye abaturage ba Nyaruguru n’Abanyarwanda muri rusange kurwanya amacakubiri n’ingengabitekerezo ya jenoside bubakira ku kuri, babumbatira ubumwe bw’Abanyarwanda, bazirikana ko kubaka u Rwanda rwa bose ari inshingano
