Abarenga 450 bitabiriye Inama nyunguranabitekerezo ku ihangwa n’ikorwa ry’umurimo unoze mu ntara y’amajyepfo

Ku wa 11 Kamena 2024, abagera kuri 450 bo mu bikorera, abayobozi b’uturere,abahagarariye za NGOs,urubyiruko n’abandi bafite aho bahuriye no guhanga umurimo,bateraniye mu nama nyunguranabitekerezo ku ihangwa n’ikorwa ry’umurimo unoze mu ntara y’amajyepfo. Inama yayobowe na Minisitiri wa minisiteri y’abakozi ba leta n’umurimo BAYISENGE Jeannette na Guverineri KAYITESI Alice.

Minisitiri wa minisiteri y’abakozi ba leta n’umurimo BAYISENGE Jeannette yasabye abitabiriye iyi nama  kubyaza umusaruro amahirwe ari mu Ntara, arimo ubukerarugendo, ubuhinzi, ubworozi.., bahanga udushya bityo bikababera umusingi wo kuzamura ubukungu. Ibi byashimangiwe na Guverineri

Mu biganiro Hafashwe umwanzuro wo kongera imbaraga mu gutunganya ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, icyayi, imyumbati, amata, imboga n’imbuto, byatanga akazi kuri benshi. Hibukijwe ko mu biranga umurimo unoze harimo gutanga amasezerano yanditse, ubwiteganyirize no guhembera abakozi kuri Banki.

Back