abakozi b'Intara Y'amajyepfo bizihije umunsi mpuzamahanga w'umurimo.
Ku wa 1 Gicurasi 2024 , ku biro by'Intara y'Amajyepfo abakozi b'Intara bizihije umunsi mpuzamahanga w'umurimo. Ni igikorwa cyaranzwe n'ibiganiro bishingiye ku nsanganyamatsiko " Imyaka 30: urubyiruko mu ihangwa ry'umurimo" ikiganiro cyatanzwe na MAZIMPAKA Jean Claude usanzwe ari umujyanama wa Guverineri.

Mu kiganiro yatanze yibanze ku ishusho y’ihangwa ry’imirimo nyuma ya 1994, Yagize ati”nyuma ya Jenocide yakorewe abatutsi , ibintu byose byashizeho, imirimo iragenda ,igihugu gitakaza abantu, byari ugutangirira kuri zero”yakomeje agaragaza uburyo gahunda zashyizweho na Leta zirimo icyerekezo 2020 , EDPRS1, EDPRS2, NST1 n’icyerekezo gishya turimo cya 2050 byagize urahare mu guhanga imirimo mishya ndetse bigeza igihugu aho kigeze ndetse n’igihe kizaza

Guverineri Kayitesi Alice mu ijambo rye yagize ati" abakozi twese tugomba kurangwa n'udushya mu kazi dukora kandi twese tugakorera hamwe, nibyo bizatuma dukora cyane kandi neza". yasoje abashimira umurava bakorana.

Nyuma y’ibiganiro hatowe umukozi w’indashyikirwa wahize abandi ari we MAZIMPAKA Shag usanzwe ari umukozi ushinzwe amasoko ya leta ku Ntara y'Amajyepfo.
