Uruzinduko rwa Minisitiri Nsanzimana Sabin mu Ntara y’Amajyepfo
Ku wa 11 Nzeri 2026, Minisitiri Nsanzimana Sabin ari kumwe na Guverineri Madamu Kayitesi Alice yatangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Ntara y’Amajyepfo, rwibanda ku kureba uko serivisi z’ubuvuzi zo ku rwego rw’ibanze zitangwa. Ku munsi wa mbere w’uru ruzinduko, yasuriye amavuriro yo mu Karere ka Nyanza arimo Ikigo Nderabuzima cya Nyamiyaga, amavuriro y’ibanze ya Giti na Gasoro ndetse n’Ibitaro by’Akarere bya Nyanza. Intego nyamukuru y’uru ruzinduko yari ugusuzuma ireme rya serivisi z’ubuvuzi no kuganira n’abakozi bo mu rwego rw’ubuzima, harimo n’Abajyanama b’Ubuzima, ku ruhare rwabo mu guteza imbere ubuvuzi bw’ibanze. Minisitiri Nsanzimana yibukije ko gutanga serivisi z’ubuvuzi zinoze kandi zegerejwe abaturage ari imwe mu nkingi z’iterambere Igihugu cyihaye mu kubaka ubuvuzi bubereye Abanyarwanda.

nyuma, Minisitiri yagiranye ikiganiro n’urubyiruko rw’abanyeshuri bari mu mikino ya gicuti bishimira itangira ry’umwaka w’amashuri. Yabashishikarije kwita ku buzima bwabo binyuze mu gukora imyitozo ngororamubiri, kwirinda ibiyobyabwenge, inzoga, itabi, vape n’ibindi bibangamira imikurire y’ubwonko bigatera uburwayi budakira, bikanabatesha agaciro. Yabasabye kandi kwirinda incuti mbi zibashora mu ngeso mbi, ahubwo bakita ku buzima bwabo kuko ari cyo gishoro gikomeye kizabafasha kwigirira akamaro, bagakagirira imiryango yabo ndetse n’Igihugu.
uru ruzinduko rwari rugamije gusuzuma serivisi z’ubuvuzi no guha urubyiruko ubutumwa bw’ingenzi ku buzima bwabo. uru ruzinduko rwakomereje i huye ku wa 12 Nzeri /09/2026