URUBYIRUKO RW’ABAKORERABUSHAKE RWASHIMIWE UMUSANZU MU ITERAMBERE RY’IGIHUGU
Ku wa 13 Ugushyingo 2026, Minisitiri Utumatwishima Abdallah, ari kumwe na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, abafatanyabikorwa n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye, bifatanyije n’urubyiruko mu gikorwa cyo gusoza ukwezi kwahariwe ibikorwa by’ubukorerabushake.
Muri iki gikorwa cyabereye mu Karere ka Nyanza, habaye umuganda wo gutera ibiti 3,000 mu Mujyi wa Nyanza, hagamijwe kubungabunga ibidukikije no guteza imbere ahazaza harambye. Urubyiruko kandi rwasuye Ingoro y'Amateka y'u Rwanda i Rukari, hanagaragazwa ibikorwa by’indashyikirwa byagezweho mu kwezi kwahariwe ubwitange n’ubukorerabushake mu bice bitandukanye by’Igihugu.
Minisitiri Utumatwishima yashimye urubyiruko rw’abakorerabushake ku bwitange n’umusanzu rukomeje gutanga mu iterambere ry’Igihugu, gukumira ibyaha no gushakira ibisubizo ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage.
Yashimangiye ko umuco w’ubwitange ukomoka ku mateka y’Inkotanyi ugomba gukomeza kuranga urubyiruko, arusaba kugira uruhare rufatika mu kurwanya ibiyobyabwenge, kwimakaza indangagaciro nyarwanda no kugira uruhare mu kubaka Igihugu.
