Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Umunsi w’Umuganura i Nyaruguru: abaturage bibukijwe kwirinda inzoga zitujuje ubuziranenge

 

  Ku wa 07 Kanama 2026, mu turere twose tugize Intara y’Amajyepfo hizihijwe umunsi mukuru w’Umuganura. Ku rwego rw’Intara, ibirori byabereye mu Murenge wa Ngera, Akarere ka Nyaruguru, aho abaturage bifatanyije na Guverineri Alice Kayitesi, Komite Nyobozi y’Akarere, inzego z’umutekano ndetse n’abaturage mu kwishimira ibyagezweho.

Ijambo rya Guverineri Mu butumwa bwe, Guverineri Kayitesi Alice yasabye abaturage gukomeza ubufatanye mu bikorwa by’iterambere, no kuganuza abatarageze ku musaruro wari witezwe kugira ngo ubuzima bwabo butabangamire. Yibukije kandi ko ari ngombwa kwirinda inzoga zitujuje ubuziranenge mu rwego rwo kubungabunga ubuzima bw’umuryango. Yongeye kubashishikariza gukunda umurimo no kuwunoza, kuko ari wo musingi w’iterambere rirambye.

Umuganura w’uyu mwaka wabaye umwanya wo kwishimira ibyagezweho no kongera kwibutsa abaturage ko ubuzima buzira umuze, ubufatanye n’umurimo unoze ari byo bizatuma Intara y’Amajyepfo ikomeza kuba icyitegererezo mu kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye.