Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

UKO AMATORA Y’INZEGO Z’UBUYOBOZI ZEGEREJWE ABATURAGE ARI KUGENDA

Amatora y’abayobozi b’inzego z’imitegekere y’Igihugu zegerejwe abaturage n’abagize Inama z’Igihugu ku nzego z’ibanze mu Ntara y’Amajyepfo yitabiriwe n’abaturage n’abagize inteko zitora, agaragaza uruhare rwabo mu kwihitiramo abayobozi no gukomeza kwimakaza imiyoborere ishingiye ku ruhare rw’abaturage.

Ku wa 24 Ukwakira 2026, mu midugudu yose igize uturere umunani tw’Intara y’Amajyepfo, abaturage bazindukiye mu matora y’abayobozi b’inzego z’imitegekere y’Igihugu zegerejwe abaturage n’abagize Inama z’Igihugu ku rwego rw’Umudugudu.

Aya matora yakomeje ku wa 31 Ukwakira 2026, ubwo mu turere twose hatorwaga abayobozi b’izo nzego n’abagize Inama z’Igihugu ku rwego rw’Akagari. Muri aka gace, Minisitiri Dominique Habimana, ari kumwe na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, bakurikiranye imigendekere y’amatora mu Kagari ka Ruli, mu Murenge wa Shyogwe, Akarere kakamonyi, Muhanga, Ruhango na Nyanza

Ku wa 7 Ugushyingo 2026, amatora yakomereje ku rwego rw’Umurenge, aho abagize inteko zitora mu mirenge yose igize Intara y’Amajyepfo bitabiriye igikorwa cyo gutora abayobozi n’abahagarariye abaturage muri uru rwego.

Muri aya matora hatowe Komite Nyobozi z’Inama z’Igihugu, 30% by’abagore bagize Inama Njyanama z’Imirenge, ndetse na Biro z’Inama Njyanama z’Imirenge.

Iki gikorwa cy’amatora gikomeje kugaragaza uburyo abaturage bagira uruhare mu kugena abayobozi babegereye, bityo bagakomeza kugira uruhare mu miyoborere, igenamigambi no gukemura ibibazo bibangamiye imibereho yabo.

Icyiciro gikurikiyeho ni amatora ku rwego rw’Akarere, ateganyijwe ku wa 21 Ugushyingo 2026, akaba ari na cyo kizasoza uru rugendo rw’amatora ku nzego z’ibanze.