Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Minisitiri Dominique Habimana muri #NyanzaTwataramye: Umuganura ni isoko y’ubumwe n’ishingiro ryo kwigira

 

Ku mugoroba wo ku wa 07 Kanama 2026, Minisitiri Dominique Habimana ari kumwe na Guverineri Kayitesi Alice ndetse n’abayobozi b’uturere yifatanyije n’abaturage bo mu Karere ka Nyanza mu gitaramo ngarukamwaka cya #NyanzaTwataramye, cyabaye ku nshuro ya 12 mu rwego rwo kwizihiza Umuganura no gusigasira umuco nyarwanda. Cyabaye isoko y’ibyishimo, kinatanga umwanya wo kwerekana ibikorwa by’iterambere n’imbyino, indirimbo n’imigenzo byubakiye ku muco gakondo.

Minisitiri Habimana yifurije Abanyarwanda Umuganura mwiza, asobanura ko Umuganura ari isoko y’ubumwe n’ishingiro ryo kwigira, gishingiye ku gukunda umurimo, kwihesha agaciro no kwimakaza indangagaciro z’umuco nyarwanda zirimo ubumwe, ubudaheranwa, ubupfura no gukunda igihugu. Yagize ati Umuganura utuma abaturage bishimira ibyo bagezeho, ukabafasha gusubiza amaso ku murage w’umuco no kuwusigasira kugira ngo ube umusingi w’iterambere rirambye.

Yagaragaje ko #NyanzaTwataramye ari urubuga rw’ingenzi rwo kwishimira intambwe zagezweho n’abaturage, guhiganwa mu bikorwa by’iterambere no gukomeza kubungabunga umurage w’umuco Nyarwanda. Mu butumwa bwe Minisitiri yasabye kurwanya ubunebwe, ibiyobyabwenge n’izindi ngeso mbi zidindiza urubyiruko, anashishikariza ababyeyi gutoza abana indangagaciro nziza zirimo ubupfura, kuba abanyakuri no gukunda igihugu, ashimangira ko inshingano zo kurera indangagaciro zishingiye ku muryango no ku muryango nyarwanda muri rusange.

Minisitiri kandi yibukije ko nta kivugo cyo kunywa inzoga cyangwa ibiyobyabwenge gihari mu muco nyarwanda, asaba abaturage gufatanya mu kurandura ibinyobwa n’inzoga bitujuje ubuziranenge no gutanga amakuru ku babihisha kugira ngo barandurwe burundu. Yashimiye byimazeyo abitabiriye iki gitaramo n’abizihije Umuganura hirya no hino mu gihugu, ashimangira ko ibikorwa nk’ibi ari umuyoboro ukomeye wo gukomeza gusigasira umuco no kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda.