Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Kibeho: Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu na Guverineri Kayitesi bifatanyije n’abaturage mu muganda rusange

Nyaruguru, ku wa 26 Nzeri 2026 — Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, ari kumwe na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, bifatanyije n’abaturage bo mu Murenge wa Kibeho, mu Karere ka Nyaruguru, mu muganda rusange usoza ukwezi kwa Nzeri 2026.

Uyu muganda wabaye umwanya wo gukorera hamwe n’abaturage ndetse no kubagezaho ubutumwa bugamije gukomeza kwimakaza imibereho myiza, umutekano n’iterambere ry’imiryango.

Nyuma y’umuganda, hatanzwe ubutumwa bwibanze ku ngingo zitandukanye zirimo kubaka umuryango utekanye kandi ushoboye, kwirinda ibiyobyabwenge n’ubusinzi, ndetse no gukomeza guhashya ibinyobwa bitemewe n’ibitujuje ubuziranenge.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yasabye abaturage gukomeza kugira uruhare mu kurwanya ibiyobyabwenge n’ibinyobwa bitemewe, agaragaza ko ari ikibazo kigira ingaruka ku mutekano, ku buzima no ku mibereho y’imiryango.

Yagiriye inama abafite bimwe mu binyobwa bitemewe bakibitse ko babitanga hakiri kare, kuko urugamba rwo kubihashya ruzakomeza.

Yagize ati: “Abatarava ku izima bakibitse bimwe mu binyobwa bitemewe, turabasaba kubitanga hakiri kare, kuko urugamba rwo kubihashya rutazarangira. Uzafatwa azabihanirwa.”

Yashimangiye ko kubaka umuryango utekanye kandi ushoboye bisaba uruhare rwa buri wese, cyane cyane mu kwirinda ibikorwa bishobora guhungabanya umutekano n’imibereho myiza y’abaturage.

Guverineri Kayitesi Alice na we yashishikarije abaturage gukomeza kugira uruhare mu bikorwa bibahuza, birimo umuganda, no gukorera hamwe mu gukemura ibibazo bibangamiye imibereho y’imiryango n’iterambere ry’Igihugu.