Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Inteko Rusange y’Inama y’Igihugu y’Abagore ku rwego rw'intara yabaye urubuga rwo kwibukiranya ko umuryango mwiza ari umusingi w'iterambere

 

Ku wa 21 Kanama 2026, mu Karere ka Ruhango habaye inteko rusange y’Inama y’Igihugu y’Abagore mu Ntara, yitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo umunyamabanga nshingwabikorwa  w’Intara Védaste Nshimiyimana , abagize Parliament y’u Rwanda, umuhuzabikorwa wa NWC  mu Ntara, abayobozi b’uturere bungirije hamwe n’abafatanyabikorwa batandukanye. Inteko Yaranzwe no  gusuzuma ibikorwa byakozwe, gutegura gahunda nshya no gushimangira uruhare rw’abagore mu iterambere ry'uturere n’igihugu muri rusange.

Mu ijambo rye afungura inama, umunyamabanga nshingwabikorwa  w’Intara Védaste Nshimiyimana yagaragaje ko iyi nama ibaye mu gihe gikomeye, asobanura ko bahanganye n’icyo yise “Degeneration” kandi ko ari ngombwa ko buri wese afata iya mbere mu kurinda no gukomeza intambwe igihugu cyateye mu iterambere. Yaboneyeho gusaba abagore n’abafatanyabikorwa bose kugira uruhare rugaragara mu bikorwa by’iterambere, anasaba ko nta muntu wagombye kuba umubyeyi  mu gihe hari ibibazo by’imyitwarire n’imico mibi, cyane cyane ku bijyanye no kunywa inzoga. Mu magambo ye yagize ati: “Iyi nama ibaye turi ku rugamba rwa Degeneration, kandi twese turuhuriyeho kugirango tuzabashe gukomeza iterambere igihugu cyacu kigezeho, ndabasaba ko buri wese yabigira ibye ntitukabirebere mu ndorerwamo yo kumena inzoga.”

Abagize inteko basuzumye raporo z’ibikorwa byakozwe mu myaka yashize, banagaruka ku mbogamizi zigaragara 

Umuhuzabikorwa wa NWC KAMPORORO Jeanne mu Ntara yasabye ko hashyirwaho gahunda zihamye zo gukangurira abagore kwitabira amahugurwa y’ubumenyi ngiro, kubona inguzanyo zorohereza imishinga yabo no kubaka imiyoborere ishingiye ku bufatanye. Yagaragaje ko gushyigikira abagore mu miyoborere y’uturere no mu nzego   z’ibanze bizatanga umusaruro mu kuzamura imibereho y’imiryango no guteza imbere iterambere rirambye ry'abagore.