Intara y’Amajyepfo ikomeje guteza imbere ubumwe n’ubudaheranwa binyuze mu biganiro ku mateka y’u Rwanda
Ku wa 8 Ukwakira 2026, abagize Ihuriro ry’Ubumwe n’Ubudaheranwa bo mu turere twa Kamonyi, Muhanga na Ruhango bahuriye mu Karere ka Ruhango, baganira ku mateka y’u Rwanda, urugendo rw’imyaka 32 u Rwanda rumaze hahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, n’ingamba zo gukemura ibibazo bikigaragara mu muryango nyarwanda.
Ibi biganiro byitabiriwe na Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Jean-Damascène Bizimana, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Madamu Alice Kayitesi, abayobozi bari ku mirimo n’abayigezeho, abayobozi b’amadini, inzego z’umutekano, urubyiruko, abantu bafite ubumuga n’abandi bafatanyabikorwa.
Guverineri Alice Kayitesi yashimiye Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Umuryango Unity Club Intwararumuri n’izindi nzego zagize uruhare mu gutegura ibi biganiro. Yagaragaje ko ari umwanya mwiza wo kuganira ku mateka y’igihugu, gusangira ubuhamya no gushimangira inshingano za buri wese mu kubungabunga ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda.

Minisitiri Dr. Jean-Damascène Bizimana yashimangiye ko kubungabunga amateka y’igihugu n’umuco wacyo ari inkingi z’ingenzi zituma igihugu gikomeza kubaho no gutera imbere.
Yagize ati: “Kugira ngo igihugu kibaho kandi gikomeze gukomera, kigomba kubungabunga amateka yakigize no kurinda umuco wacyo. Bitabaye ibyo, igihugu ntigishobora kuramba.”

Ibi biganiro byahaye ababyitabiriye umwanya wo kuzirikana ku rugendo rw’ubudaheranwa bw’u Rwanda, kungurana ibitekerezo no gushakira hamwe ibisubizo by’ibibazo bikigaragara mu bumwe n’ubwiyunge. Byongeye gushimangira akamaro ko guhuriza hamwe Abanyarwanda b’ingeri zitandukanye mu kubungabunga ibyagezweho no kurushaho kwimakaza imibanire myiza.
Ibiganiro bizakomereza mu turere twa Huye na Nyamagabe, aho hazahurira abagize ihuriro ry'Ubumwe n’Ubudaheranwa bo mu turere twa Nyanza, Huye, Gisagara, Nyaruguru na Nyamagabe.
Binyuze muri ibi biganiro, Intara y’Amajyepfo ikomeje gushishikariza abaturage kuzirikana ku mateka y’u Rwanda, kumva inshingano bahuriyeho no gufatanya mu kubungabunga ubumwe bw’igihugu no gukomeza ubudaheranwa bw’Abanyarwanda, ku nyungu z’ubu n’iz’abazaza.