Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Abagize Inama y’Umutekano y’Intara basuye Uturere baganira ku myiteguro y’amatora

Kuva ku wa 5 kugeza ku wa 6 Ukwakira 2026, abagize Inama y’Umutekano itaguye y’Intara y’Amajyepfo, bari mu matsinda abiri ayobowe na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Madamu Alice Kayitesi, n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara, Bwana Nshimiyimana Védaste, basuye Uturere twa Kamonyi, Muhanga, Ruhango na Nyanza.

Muri utu Turere, ayo matsinda yagiranye ibiganiro n’abagize Inama z’Umutekano zitaguye z’Uturere ndetse n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge, hibandwa ku myiteguro y’amatora y’abayobozi b’inzego z’ibanze ateganyijwe.

Ibiganiro byibanze ku kureba aho imyiteguro igeze, gukomeza ubufatanye hagati y’inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano, ndetse no kureba ko ibikorwa byose bijyanye n’amatora bitegurwa ku gihe.

Nyuma yo gusura Uturere twa Kamonyi, Muhanga, Ruhango na Nyanza, ayo matsinda yakomereje mu Turere twa Huye, Gisagara, Nyamagabe na Nyaruguru, aho yakomeje ibiganiro n’inzego z’ibanze n’iz’umutekano ku myiteguro y’amatora.

Aya matora ateganyijwe gutangira ku wa 24 Ukwakira 2026, akazagera ku nzego zitandukanye z'ubuyobozi zegerejwe abaturage, kuva ku Mudugudu kugeza ku Karere.