Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

IMIRIMO YO KUBAKA IKIRARO CYA MWOGO IGEZE KURI 70%

Imirimo yo kubaka ikiraro cya Mwogo, gihuza Uturere twa Nyamagabe, Nyanza na Ruhango, igeze kuri 68% by'iyari iteganyijwe.

Biteganyijwe ko iki kiraro kizaba cyuzuye kandi gitangiye gukoreshwa mu ntangiriro z'umwaka wa 2027, kikazagira uruhare rukomeye mu koroshya ingendo no guteza imbere ibikorwa by'ubuhahirane hagati y'uturere dutatu.

Abaturage bo muri utu Turere bishimira uyu mushinga, bavuga ko uzabafasha koroshya ingendo, kugeza umusaruro ku masoko no guteza imbere ubucuruzi n'ibindi bikorwa by'ubukungu.

Iki kiraro nikimara kuzura, kizafasha kurushaho kongera imikoranire hagati y'abaturage, koroshya ubuhahirane no guteza imbere imibereho myiza y'abaturage bo mu bice bitandukanye bihuzwa n'iki kiraro.

Koresha umutwe usobanutse neza.