Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Huye Investment Forum yagaragaje amahirwe y’ishoramari mu Karere ka Huye

Ku wa 30 Nzeri 2026, abafatanyabikorwa batandukanye bateraniye mu Karere ka Huye mu nama yiswe Huye Investment Forum, igamije kugaragaza amahirwe y’ishoramari ari muri aka Karere no guteza imbere ubufatanye bushobora kugira uruhare mu iterambere ry’ubukungu.

Iyi nama yitabiriwe n’abayobozi batandukanye, barimo Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), ndetse n’abashoramari n’abandi bafatanyabikorwa bafite uruhare mu guteza imbere ibikorwa by’ishoramari n’iterambere ry’Akarere ka Huye.

Mu gusoza iyi nama, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Madamu Alice Kayitesi, yashimangiye ko iterambere ry’ishoramari risaba ubufatanye bukomeye hagati ya Leta, abashoramari ndetse n’abaturage, kugira ngo amahirwe y’iterambere agere mu Turere twose kandi atange umusaruro urambye.

Yagize ati: “Iterambere ry’ishoramari risaba ubufatanye bwa hafi hagati ya Leta, abashoramari n’abaturage, kugira ngo amahirwe agere muri buri Karere kandi agire uruhare mu iterambere rirambye.”

Guverineri Kayitesi yavuze kandi ko Intara y’Amajyepfo yiyemeje guteza imbere ishoramari mu Turere twayo, no gushyigikira ibigo n’abashoramari kugira ngo bashobore gushinga ibikorwa bishya, kwagura ibyari bisanzweho no guhanga imirimo, hubakwa ku mahirwe yihariye buri Karere gafite.

Yongeyeho ko Intara izakomeza gukorana n’abashoramari ndetse n’abafatanyabikorwa kugira ngo amahirwe ahari ahindurwe imishinga ifatika igira uruhare mu kuzamura ubukungu no guteza imbere imibereho y’abaturage.

“Tuzakomeza gukorana n’abashoramari n’abafatanyabikorwa kugira ngo duhindure amahirwe ahari imishinga ifatika, ikomeza ubukungu kandi ikazamura imibereho y’abaturage bacu,” Guverineri Alice Kayitesi.

Iyi nama yabaye umwanya wo guhuriza hamwe abafite aho bahuriye n’ishoramari, bagasangira ibitekerezo ku buryo amahirwe ari mu Karere ka Huye no mu Ntara y’Amajyepfo muri rusange yakwifashishwa mu guteza imbere ibikorwa by’ubukungu, guhanga imirimo no kwihutisha iterambere rirambye.