Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Haganiriwe ku ireme rya serivisi mu bukerarugendo binyuze muri NaYombi

Ku wa 23 Ukwakira 2026, mu Karere ka Huye, habereye inama yitabiriwe na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alice Kayitesi,Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB), Juliana Muganza, Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Huye ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, André Kamana, n’abahagarariye Urugaga rw’Ubukerarugendo mu Rwanda, bagiranye  ibiganiro n’abakora mu rwego rw’ubukerarugendo n’amahoteli. Ibi biganiro byari muri gahunda y’ubukangurambaga bw’igihugu bwa NaYombi.

Ibiganiro byibanze ku gushimangira ireme rya serivisi zitangwa mu bukerarugendo n’amahoteli, by’umwihariko kwakira neza ababagana, 

Mu ijambo rye, Umuyobozi Mukuru Wungirije wa RDB, Juliana Muganza, yagaragaje ko kugira ahantu nyaburanga hakurura ba mukerarugendo bidahagije, ahubwo ko uburyo bakirwa n’uko bitabwaho ari byo bituma bongera gusura u Rwanda bakanarwamamaza ku bandi.

Yagize ati: “Intara y’Amajyepfo ifite ahantu henshi nyaburanga hakurura abashyitsi, ariko ibyo byonyine ntibihagije. Uburyo twakira abashyitsi n’uko tubitaho ni byo bituma bagaruka kandi bakabwira abandi ibyiza by’u Rwanda.”

Yasabye abikorera muri uru rwego gushora imari mu kongerera abakozi ubushobozi, kwita ku bitekerezo by’abakiliya, gukemura ibibazo bahura na byo no guhora basuzuma ireme rya serivisi batanga kugira ngo barusheho kurenga ibyo ababagana baba biteze.

 

Mu ijambo rifungura inana, Guverineri Alice Kayitesi yashimiye abateguye iyi gahunda, anashimira ubufatanye n’ubushake bwo guhuza inzego n’abafatanyabikorwa mu bukerarugendo n’amahoteli, hagamijwe kunoza imitangire ya serivisi.

Yashimangiye ko nubwo ibyo ibigo n’abikorera batanga bifite agaciro, abakiliya ari bo bakwiye guhabwa umwanya wa mbere, kuko ibyifuzo n'ibyo bakeneye ari byo bigomba kuyobora imikorere y’abatanga serivisi.

Iyi gahunda ni imwe mu ntambwe zigamije guteza imbere ubukerarugendo mu Ntara y’Amajyepfo, binyuze mu kuzamura ubunyamwuga, ubufatanye n’umuco wo gutanga serivisi zinoze, bityo u Rwanda rukarushaho kuba igicumbi cy’ubukerarugendo n’ishoramari.