Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Guverineri Kayitesi Alice yibukije abaturage ba Nyamagabe guhindura imyumvire no kubungabunga Nyungwe Park

 

Kuva ku itariki ya 7, 9 kugeza ku ya 10 Nyakanga 2026, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Madamu Kayitesi Alice, ari kumwe n’abagize Inama y’Umutekano Itaguye y’Intara ndetse n’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe, bagiranye ibiganiro n’abahagarariye ibyiciro byatowe, ibyiciro byihariye ndetse n’abandi baturutse mu Mirenge ya Kitabi, Uwinkingi, Gatare, Mugano na Musange. Ibiganiro byibanze ku guhindura imyumvire y’abaturage mu rwego rwo kubafasha kwiteza imbere, kurwanya amakimbirane mu miryango, guca ibiribwa n’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, ndetse no gukumira ubushoreke n’ubuharike. Guverineri yasabye abaturage kugira uruhare mu kubungabunga Nyungwe Park no kurushaho kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye.

 Ubutumwa bwatanzwe

Mu butumwa bwe, Guverineri Kayitesi Alice yibukije abaturage ko guhindura imyumvire ari intangiriro y’iterambere rirambye, kandi ko buri wese akwiye kubiharanira mu buzima bwe bwa buri munsi. Yabasabye kwita ku isuku, kwishyura ku gihe ubwisungane mu kwivuza (MUSA), kwirinda ibinyobwa n’ibiribwa bitemewe, ndetse no kugira uruhare mu gucunga umutekano w’ishyamba rya Nyungwe. Ibi bikorwa byose bigamije kubaka umuryango utekanye, ufite ubuzima buzira umuze.