Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Kwizihiza Icyumweru cyo Konsa Neza: Ababyeyi bibukijwe kwirinda inzoga n'ibinyobwa bitujuje ubuziranenge

Ku wa 19 Kanama 2026, mu Karere ka Gisagara habaye umuhango wo kwizihiza Icyumweru cyahariwe konsa, ku nsanganyamatsiko igira iti “Konsa Neza, Umusingi w’Ubuzima Bwiza.” Iki gikorwa cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Guverineri Kayitesi Alice, Umuyobozi Mukuru wa NCDA, ubuyobozi bw’Akarere, abafatanyabikorwa mu by’ubuzima ndetse n’abaturage baturutse mu midugudu itandukanye.

Mu ijambo rye imbere y’abitabiriye, Guverineri Kayitesi Alice yashimangiye ko konsa neza ari intangiriro y’ubuzima bwiza bw’umwana n’umuryango muri rusange. Yagarutse ku ngaruka z’inzoga ku mubyeyi wonsa, asobanura ko kunywa inzoga bishobora gutuma umubyeyi atabasha gutanga intungamubiri zihagije ku mwana, bigatuma umwana ahura n’ibibazo by’imikurire n’ubuzima. Guverineri yavuze ko iyi ngingo ireba by’umwihariko ababyeyi bombi, kuko gushyigikirana no kwirinda ibishobora guhungabanya imirire y’umuryango ari inshingano ya buri wese.

Abajyanama b’ubuzima n’abafatanyabikorwa basobanuriye ababyeyi akamaro ko gukurikiza inama z’abaganga mu gihe cyo gutwita no konsa, babibutsa ko konsa byuzuye kuva ku munsi wa mbere kugeza igihe gikwiye ari ingenzi mu kurinda indwara no guteza imbere imikurire y’umwana. Basabye kandi ko ababyeyi bashyiraho gahunda y’indyo yuzuye, bakirinda ibiyobyabwenge n’inzoga, kandi bagashaka ubufasha bwa serivisi z’ubuzima igihe bibaye ngombwa.

Abafatanyabikorwa biyemeje ko bazakomeza ibikorwa byo gukangurira abaturage, gutanga amahugurwa ku babyeyi n’abajyanama b’ubuzima, no gushyigikira gahunda zifasha ababyeyi kubona serivisi zinoze mu bigo nderabuzima. kwizihiza Icyumweru cyo konsa byabaye umwanya  ukomeye wo kongera kwibutsa abaturage ko konsa neza ari umusingi w’ubuzima bwiza, kandi ko kwirinda inzoga n’ibindi bishobora guhungabanya imirire ari ingenzi mu kurengera ubuzima bw’abana.