Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

DHS 7: Hagaragajwe ibyavuye mu bushakashatsi bwa karindwi ku mibereho n’ubuzima mu Rwanda mu Ntara

 

Ku wa 19 Ukwakira 2026, mu Karere ka Huye habereye inama yo kuganira ku byavuye mu bushakashatsi bwa karindwi ku mibereho n’ubuzima mu Rwanda (DHS 7), bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima.

Ibyavuye muri ubu bushakashatsi biteganyijwe ko bizafasha inzego z’ibanze kunoza igenamigambi rishingiye ku mibare yizewe, hagamijwe kunoza serivisi zihabwa abaturage no kuzamura imibereho yabo.

Iyi nama yitabiriwe na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alice Kayitesi, Abayobozi b’Uturere, Abashinzwe igenamigambi mu Turere, Abayobozi b’Ibitaro, inzego z’umutekano n’abandi bafatanyabikorwa.

Mu ijambo rye, Guverineri Alice Kayitesi yashimangiye ko ibyavuye muri ubu bushakashatsi bifasha abayobozi gusuzuma aho ibikorwa bigeze, kumenya ibyagezweho, ahari imbogamizi n’ahakenewe gushyirwa imbaraga.

Yagize ati: “Mu by'ukuri, ibyo bakozeho ubushakashatsi twavuga ko ari na byo kazi kacu ka buri munsi dukora. Ibi rero birongera kutwereka aho duhagaze ndetse n’ahakenewe gushyirwa imbaraga nyinshi.”

Yakomeje avuga ko imibare yizewe ari inkingi ya mwamba mu igenamigambi ryiza, kuko ifasha abayobozi gufata ibyemezo bishingiye ku bimenyetso no kumenya umusaruro ibikorwa biteza imbere abaturage bitanga.

Yagaragaje kandi ko kugira ngo intego za Gahunda ya Kabiri yo Kwihutisha Iterambere ry’Igihugu (NST2) zigerweho, hakenewe amakuru yizewe agaragaza ibyagezweho, imbogamizi zikiriho n’ibikwiye kwitabwaho kurushaho.

Guverineri yasabye abayobozi begereye abaturage kurushaho gukoresha ibyavuye muri ubu bushakashatsi mu kunoza igenamigambi n’imikorere yabo, cyane cyane mu guteza imbere serivisi z’ubuzima no kuzamura imibereho myiza y’Abanyarwanda.