ABAYOBOZI MU NTARA Y’AMAJYEPFO BATERANIYE MU MASENGESHO YO GUSENGERA INTARA N’IGIHUGU
Ku wa 25 Ukwakira 2026, abayobozi bo mu nzego zitandukanye mu Ntara y’Amajyepfo bateraniye mu Karere ka Nyanza mu masengesho agamije gusabira Intara n’Igihugu, hibandwa ku kwimakaza ubuyobozi burangwa n’ubunyangamugayo, ubwenge n’indangagaciro.
Aya masengesho yateguwe ku bufatanye na Rwanda Leaders Fellowship, yitabirwa na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, abayobozi ba Rwanda Leaders Fellowship, Abayobozi b’Uturere, abahagarariye amadini n’amatorero, abayobozi b’inzego zitandukanye mu Ntara ndetse n’abandi bafatanyabikorwa.
Ibiganiro byibanze ku kamaro k’ubunyangamugayo mu kazi ka buri munsi, cyane cyane mu nshingano z’ubuyobozi, ndetse no gukoresha ubwenge mu kuyobora aho kwishingikiriza ku bubasha cyangwa agatuza.
Abitabiriye aya masengesho banagize umwanya wo kuzirikana inshingano z’abayobozi, gushimangira imyitwarire iboneye no kongera kwiyemeza gukorera abaturage mu mucyo, mu bwiyoroshye no mu bunyangamugayo.
Aya masengesho yagaragaje uruhare rw’indangagaciro n’imyitwarire myiza mu guteza imbere ubumwe, imiyoborere myiza n’iterambere ry’Intara y’Amajyepfo n’Igihugu muri rusange.
